Skol mumarira nyuma y’igihombo gikomeye kubera ifungwa ry’utubari
Ubuyobozi bwa skol mu Rwanda, burataka ibihombo ahanini byatewe n’uko utubari dufunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 dore ko utubari aribo bakiriya babo b’imena.
Icyemezo cyo gufunga utubari n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi cyaje mukwezi kwa gatatu nyuma y’iminsi mike mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19.
Gusa uko iminsi yagiye ishira, mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yagiye ifata imyanzuro yo gufungura bimwe mu bikorwa bitewe n’akamaro bifitiye abaturage ndetse n’ibyago birimo byo kuba umuntu yabyanduriramo.
Bimwe mu bikorwa bitarakomorerwa kugeza n’uyu munsi harimo utubari, ibintu byatumye ba nyiratwo baduhinduramo Restaurant abandi bakaba bakomeje gutegereza igihe bazongera gukomorerwa.
Kuba utubari dufunze ntibyagize ingaruka kuri ba nyiratwo gusa kuko n’inganda zikora inzoga zivuga ko zagezweho n’igihombo cyatewe n’iri funga ryatumye batangira gukorera munsi y’ubushobozi basanganywe.
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager gikorwa n’uruganda rwa Skol Breweries, Benurugo Kayinamura Emilienne, avuga ko ifunga ry’utubari riri mu byateye uru ruganda kugabanya ingano y’ibyo rwakoraga.
Yagize ati “Ahantu twavuga ko abakiriya bagurira cyane ibinyobwa bya Skol ni mu tubari kandi nk’uko mubizi utubari turacyafunze, rero ntabwo dushobora kuba turimo gukora ku kigero cya 100% nk’uko byagakwiye turi gukora kuri 75% ni ukuvuga n’amafaranga twinjiza nayo ni uko nguko”
Icyorezo cya coronavirus cyagize ingaruka kumpande zose z’igihugu cyane cyane mubukungu aho ibikorwa by’injiza amafaranga byamaze igihe kinini bifunze.