Amakuru

Rwanda: Umuntu wa Kane yishwe na Corona Virus.

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye Abandi bantu banduye icyorezo cya corona virus  ndetse umubare munini ukaba wagaragaye mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko nubwo hari abanduye bashya ariko hari n’abandi bakize iki cyorezo, ndetse hagaragara n’undi muntu wishwe na Corona Virus.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu itangazo isanzwe ishyira ahagaragara buri munsi, ryerekana uko abanduye n’abakize bangana. Yagaragaje ko mu bipimo 4,060 byafashwe ku munsi w’ejo byagaragaje ko abantu bashya 47 banduye corona virus, naho abandi 28 nabo bakaba bakize ndetse undi muntu 1 agahitanwa n’iki cyorezo.

Minisiteri ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagaragaje ko mu bantu bashya 47 banduye, harimo 43 bagaragaye I Kigali aho abarwayi banyura by’igihe gito, abandi 2 bagaragaye mu karere ka Nyamasheke, 1 mu karere ka Rusizi undi 1 mu karere ka Kirehe. Yakomeje ivuga ko umuntu wahitanywe na Corona Virus ari umusaza wari ufite imyaka 78 y’amavuko.

Abanyarwanda barasaba gukomeza gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virus, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bambara agapfukamunwa n’amazuru, birinda ingendo zitari ngombwa ndetse by’umwihariko muri iyi minsi imirimo yafunguwe, abaturage bakamenya guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura iki cyorezo cya corona virus kuva cyagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, ni Abantu 1,299 gusa muri bo 663 bamaze gukira, Abandi 4 narapfuye naho abakirwaye ni 632.Itangazo ryasohowe na MINISANTE ryerekana abanduye corona virus n’abakize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button