Amakuru

sobanukirwa imishahara y’abayobozi bakuru bu Rwanda

Abanyapolitiki bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Sena, Perezida w’umutwe w’abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’umutwe w’abadepite; abaminisitiri; abanyamabanga ba Leta; abandi bagize guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; abaguverineri b’Intara; umuyobozi w’umujyi wa Kigali, abasenateri n’abadepite.

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe: Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi. Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira: -Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa; Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta

Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).

Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba.

  • Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta.
  • Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta.
  • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa

Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button