AmakuruUbuzima
Trending

Sobanukirwa bimwe mu bintu bishobora gutera abantu kuzana iromba

Ubusanzwe bavuga ko umuntu afite iromba igihe mu nda he hagaragaje ikintu kigifurumba kimeze nkikirimo amazi cyangwa ibindi bintu cyatumbye ku ruhande.

Iromba rikaba riterwa nuko imikaya yo ku nda ndetse n’ibinure biba nta ngufu bifite kugirango bibashe gutangira inyama zo mu nda nk’igifu, amara, urwagashya, umwijima,..hanyuma zimwe muri zo zikava mu mwanya wazo ugasanga zateje akantu ka gahago inyuma karenga ku nda isanzwe.

Bitewe n’iromba umuntu afite ashobora kumva inyama zavuye mu mwanya wazo zatumye agira iryo romba zisa nizisubiye mu mwanya wazo igihe ahumetse.

Amaromba arabagwa kwa mu ganga akavurwa neza, inyama zavuye mu mwanya wazo zigasubirayo.

Nkuko tubikesha DIRECT HEALTH CARE INTERNATIONAL, umuntu uwo ari we wese yaba uruhinja rukivuka cyangwa umusaza rukukuri ashobora kuzana iromba.

Dore bimwe mu bintu bishobora gutera ibyago byinshi byo kuba wazashiduka wazanye iromba:

  1. Umuntu urwaye inkorora karande (idakira), aha wavuga umunywi w’itabi wa cyane,
  2. Umuntu ufite umubyibuho ukabije,
  3. Abantu bikanira cyane mu byo bakora (kunyara, kwituma…),
  4. Abagore batwite,
  5. Abantu baterura ibintu biremereye bakikanira,
  6. Abantu basepfagura cyane igihe baba bariye ibintu umubiri utishimiye.

src: umutavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button