AmakuruImikino
Trending

Tadej Pogacar yegukanye shampiyona y’isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Tadej Pogacar yegukanye isiganwa ryo mu cyiciro cy’abagabo bakuru ku muhanda (elite men’s road race) muri shampiyona y’isi ya UCI 2025.

Iri akaba ari isiganwa ryabereye mu mihanda itandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse n’inkengero zayo, Aho abakinnyi basiganwaga ku ntera ingana n’ibirometero 267,5 Km harimo circuit zigera kuri 15, zirimo imisozi izwi cyane nka Mont Kigali (5,9 km ku kigero cya 6,7%), Cote de Peage (2,2 km ku kigero cya 5,8%), Cote de Kimihurura (1,3 km ku kigero cya 6,2%) ndetse na Mur de Kigali ahazwi nko kwa mutwe (0,3 km ku kigero cya 14,7%) kandi bisanzwe bizwi ko U Rwanda urw’imisozi igihumbi.

Ni inshuro ya mbere mu mateka ya shampiyona y’isi y’amagare (UCI World Championship) ibereye ku mugabane w’Afurika, byumwihariko mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, mu mujyi wa Kigali.

Mu cyiciro cy’abagabo bakuru, abakinnyi baturutse mu bihugu 54 nibo bahatanye. Gusa bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Jonas Vingegaard bahisemo kutitabira. Abari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana umudali barimo Tadej Pogacar (Slovenia), Remco Evenepoel (Belgium), Oscar Onley (Ubwongereza), Tom Pidcock (Ubwongereza), Juan Ayuso (Esipanye), na Isaac del Toro (Mexique). Hari kandi abashoboraga gutungurana nka Ben Healy (Ireland), Mattias Skjelmose (Denmark), Primoz Roglic (Slovenia), Giulio Ciccone (Ubutaliyani), Thymen Arensman (Ubuholandi), Quinn Simmons (USA) na Richard Carapaz (Ecuador).

Isiganwa ryatangiye ku muvuduko urenze uwo abantu basanzwe babona muri shampiyona y’isi. Bitandukanye n’ibisanzwe aho abakinnyi baturuka mu bihugu bidakunze kugaragara mu mukino w’amagare ari bo bafata iya mbere bakataka bashaka gusiga abandi, kuri iyi nshuro itsinda ry’abavuye mu gikundi kare ryari rigizwe na Anders Foldager (Denmark), Julien Bernard (Ubufaransa), Menno Huising (Ubuholandi), Ivo Oliveira (Portugal), Fabio Christen (Ubusuwisi) na Marius Mayrhofer (Ubudage), bakurikirwa n’Umunya Espagne, Raul Garcia Pierna.

Byagaragaraga ko ibihugu byinshi byageragezaga gushyiramo imbaraga ngo bigabanye amahirwe ya Tadej Pogacar wari usanzwe abitse umudali w’isi yegukanye umwaka ushize. Uburyo isiganwa ryari rikomeye byatumye peloton (itsinda rinini ry’abakinnyi) ritandukana kare bimwe mu bihugu bitangira guhindura uburyo byari byateguye. Umwongereza Tom Pidcock yigeze gusigara inyuma ariko aza gusubira mu gikundi bidatinze cyane.

Umufaransa Julian Alaphilippe wigeze kwegukana shampiyona y’isi mu bihe byashize, yagerageje gutera ikirenge mu cy’abandi arataka hakiri kare gusa ntiyaje guhirwa kuko yahise agira ikibazo cy’indwara ya diarrhée byatumye ahita ava mu isiganwa ndetse kubera kwirinda indwara ziva ku biribwa bitandukanye, ibihugu byinshi byari byarazanye ababitegura indyo zabo (abashinzwe guteka) kugira ngo barinde abakinnyi ibyago byo kurwara.

Tadej Pogacar yakomeje gusiga cyane Remco Evenepoel ku bihe birenga umunota, Mu gihe Umunya-Irlande Ben Healy wari wasizwe na Evenepoel yaje gusatira cyane byatumye asiga inyuma Umudage Mattias Skjelmose barikumwe bagendana ubwo hari hasigaye ibirometero bitanu ngo basoze isiganwa.

Tadej Pogacar yongeye kugaragaza ko ntawe umuhagarika asoza isiganwa ari we wegukanye intsinzi mu cyiciro cy’abagabo bakuru mu gusiganwa mu muhanda muri Shampiyona y’Isi (UCI World Championship Men’s Elite Road Race 2025).

Pogacar wabaye uwa mbere yegukanye umudali wa zahabu, Remco Evenepoel yasoje ku mwanya wa kabiri ndetse ahesha Ububiligi umudali wa feza, Mu gihe Ben Healy wo muri Irlande yasoje ku mwanya wa gatatu ndetse yegukana umudali w’umuringa.

Mattias Skjelmose wo muri Denmark we yasoje ari ku mwanya wa kane asubira iwabo muri Andorra nta mudali abonye gusa ni umwe mu bakinnyi bagaragaje guhatana kudasanzwe muri iri siganwa.

Shampiyona y’isi y’amagare (UCI World Championship 2026) ikaba izabera mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Montreal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button