Amakuru

Tanzaniya: Abantu barenga 45 nibo baguye mu mubyigano wabaye mu gusezera kuri Perezida Magufuli

Mu gihugu cya Tanzaniya, Polisi yatangaje ko ubwo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu John Pombe Magufuli yasezerwagaho mu minsi ishize, abantu babarirwa muri 45 bitabye Imana ndetse abasaga 37 barakomereka kubera umubyigano.

 Nkuko byagiye bikomeza kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubwo Perezida Magufuli yasezerwagaho abantu ibihumbi bari mu mihanda itandukanye mu mujyi wa Dar es Salaam babyigana cyane ndetse benshi bakaba barahasize ubuzima.

Nyuma y’uko abantu benshi bagiye babonwa mu mihanda bapfuye, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kotsa igitutu Polisi kugirango batangaze imibare ya nyayo y’abantu bitabye Imana kubera uriya mubyigano wabaye ubwo uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli.

Kubera igitutu gikomeye Polisi ya Tanzaniya yashyirwagaho, kuri ubu Polisi ikaba yatangaje ko uriya mubyigano wapfiriyemo abantu basaga 45 ndetse abandi bantu basaga 37 bakaba barakomereye muri uriya mubyigano wabaye ubwo basezeraga kuri Perezida Magufuli mu mujyi wa Dar es Salaam.

Nkuko byakomeje kugenda bitangazwa n’ibinyamakuru muri Tanzaniya, ngo hari umuryango w’umugabo wapfushije abantu batandatu barimo umugore we, abana be babiri, umukozi wo mu rugo ndetse n’abandi bantu babiri bafitanye isano nawe, ibi ni nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kubyigana berekeza muri Stade kugirango basezere ku wahoze ari Perezida wabo.

Kugeza ubu nyuma y’uko uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya yitabye Imana azize indwara y’umutima, uwari Visi Perezida we Madamu Samia Suluhu ariwe wahise aba Perezida mushya wa Tanzaniya ndetse ahita anaba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu, ikindi kandi uyu mugore akaba yashyizeho Visi Perezida mushya witwa Philip Isdor Mpango wari usanzwe ari Minisitiri w’imari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button