Amakuru

Ese waba uzi aho urukundo rukomoka? Sobanukirwa

Urukundo ni kimwe mu bitera amayobera mu buzima bwa muntu, kuko bivugwa ko ari amarangamutima utabasha gutwara uko ushaka kose, ahubwo rwo rukuyobora uko rushaka. Nawe se ntirubuza umukene gukunda umukire, umwirabura gukunda umuzungu, umukirisitu gukunda umuyisiramu, ndetse ntirwita ku mipaka nubwo rimwe na rimwe iyo mipaka irubangamira.

Hahora ibibazo aho usanga abantu bibaza isoko y’urukundo bamwe bati urukundo ruba mu mutima abandi bati byose ni mu mutwe aha baba bashaka kwerekana ko urukundo rukomoka mu bwonko.

Muri iyi nkuru tugiye kwerekana inkomoko nyayo y’urukundo ndetse tunagaragaze uruhare rwa bimwe mu bice by’umubiri mu kugaragaza ko urukundo ruhari.

Ese urukundo rukomoka hehe?

Ubonye uwo ukunda utamuheruka nuko ukumva umutima wawe uratera cyane. Uramukumbuye ukumva mu nda byanze, ndetse bamwe igifu kikabarya ukagirango hari kwirukankamo ibinyugunyugu.

Ibi ubishingiyeho ushobora gucyeka ko urukundo ruba mu mutima, dore ko no mu mvugo tuvuga ngo umutima ukunda, umutima uragukumbuye, n’ibindi binyuranye bimeze nk’ibyerekana ko urukundo ruba mu mutima dore ko no gushushanya urukundo twifashisha umutima.

Nyamara burya siho ruba ahubwo urukundo rufite ishingiro ryarwo mu bwonko ndetse mu gace kabwo kihariye kitwa hypothalamus.

Aka gace k’ubwonko kakaba ari agace kagenzura ibikorerwa mu mubiri imbere twe tutagiramo uruhare nko guhumeka, gutera k’umutima, gukora kw’igifu, n’ibindi bibaho byikoresha kugeza dushizemo umwuka. Abahanga bamwe bavuga ko hypothalamus ari CEO (umuyobozi mukuru/chief executive officer) y’umubiri wacu ikaba ishinzwe byinshi binyuranye mu mubiri wacu.

Iyi mvubura ikaba ifata amarangamutima yacu yagiriwe mu bwonko nuko ikayahinduramo ibimenyetso bifatika nko kumva mu nda byikaraze, guteragura cyane k’umutima, kubira ibyuya, kudedemanga, n’ibindi binyuranye ugaragaza iyo uri kumwe n’uwo wihebeye.

Rero nubwo umutima Atari wo uturukamo ibyiyumviro byo gukunda ariko nawo ugira uruhare mu kugaragaza ibyo byiyumviro n’ayo marangamutima aho hypothalamus iwutera gutera ku buryo budasanzwe igihe uri kumwe n’uwo ukunda, umukumbuye se cyangwa umutekerejeho.

Nkuko mu cyongereza dukunze kuvuga ngo I love you nuko ijambo love tukarisimbuza ishusho y’umutima, unavuze ngo hypothalamus you, ntiwaba ugiye kure y’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button