The Ben akomeje gukora amateka …agarutse gutaramira abanyarwanda muri East African Party
Mu gihe hasigaye iminsi itari myinshi ngo abanyarwanda basoze umwaka wa 2019 benshi mu bakunzi ba Muziki baba bafite amatsiko yo kumenya abahanzi bazitabira igitaramo bamaze kumenyera mu myaka cumi n’ibiri ishize cya East African Party.
Muri iki gitondo cyo ku wa 13 Ukuboza 2019 bitunguranye hatangajwe umuhanze Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nk’umwe mu bahanzi bazitabira icyo gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kiba buri Tariki ya 01 Mutarama .
Mu kiganiro na rwandamag.com kuri Telepfone ngendanwa n’Umuyobozi Mukuru wa East African Promoters Mushyoma Joseph adutangarije ko kugeza ubu abahanzi bazitabira igitaramo cya East African Party bose biteguye , bakaba kuri uyu munsi bahisemo gutangaza umuhanzi wa Mbere uzakitabira uwo Akaba ari The Ben ukunzwe kwiha akabyiniriro ka Tiger B abandi nabo bazajya bagenda bamenyekana umwe umwe kugeza ku munsi w’igitaramo .
Tumubajije impamvu bahisemo kugenda batangaza umuhanzi umwe umwe yatubwiye ko ari uburyo bwiza bwo Kwamamaza kugira ngo abakunzi ba muziki bakomeze bitegure neza icyo gitaramo kitabirwa n’abatari bakeya hano mu mugi wa Kigali.
Tubibutse ko igitaramo cya kizaba tariki 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena. Aho kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari 20 000Frw mu myanya y’icyubahiro, 15 000 Frw mu cyiciro gikurikiraho na 5000frw mu myanya isanzwe, mu gihe abazagura amatike mbere bo bagabanyirijwe itike yo mu myanya ihenze y’icyubahiro izaba igura 15000frw, imyanya y’icyubahiro 10000frw na 3000frw mu myanya isanzwe.