Twitege iki kw’ikipe y’igihugu Amavubi yashyiriweho agahimbazamusyi karemereye
Mu gihugu cya Cameroon hakomeje kubera imikino y’irushanwa rya CHAN ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kubona itike ya 1/4 muri iri rushanwa.
Nyuma yo kunganya imikino 2 ubusa ku busa bagatsinda 1 ibitego 3-2 , ikipe y’igihugu Amavubi yahise ibona itike ya 1/4 aho bazakina n’ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry ku munsi wejo ku Cyumweru tariki 31 ku isaha ya saa tatu z’ijoro, umukino ukazabera kuri stade Limbe.
Bitewe n’uburemere bw’uyu mukino, Amavubi yamaze gushyirirwaho agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 3000$ nibaramuka batsinze uyu mukino bakerekeza mu mikino ya 1/2 kirangiza, Dore ko byaba ari n’ubwo mbere bibaye kuko Amavubi ntararenga muri 1/4 cy’iyi mikino.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi barasabwa gukoresha imbaraga zose zishoboka kugirango bakomeze guhesha ishema igihugu cyacu, nkuko babigenje ubwo batsindaga igihugu cya Togo ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma w’amatsinda.
Kugeza ubu nabo barabizi ko gutsinda ariyo ntego ya mbere, kuko baramutse batsinzwe bahita bahambira utwabo bagataha batarenze 1/4, ikindi gukomeza gutsinda birabongerera n’amahirwe yo gukomeza kubona amafaranga menshi, kuko kuri ubu nibaramuka batsinze Guinea buri wese azaba amaze kugira amafaranga ibihumbi 8000$ uhereye mu matsinda.
Abakinnyi ikizere ni cyose ndetse n’abanyarwanda barabashyigikiye cyane, mu gihe baba bakinnye bataka nkuko babikoze kuri Togo ntakabuza insinzi izaboneka gusa nanone bibuka no kugarira izamu ryabo kuko Guinea n’ikipe ifite abasore bazi gutsinda ibitego.