Udushya

Ntibisanzwe: Umugabo n’umugore bakoreye imibonano mpuzabitsina mu rukiko ubwo urubanza rwajyaga mbere

Muri Amerika y’epfo mu gihugu cya Peru, haravugwa umugabo witwa Cipriano Paredes Héctor usanzwe ari Umwunganizi mu mategeko, ukomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukorera imibonano mpuzabitsina mu rukiko ubwo yari mu rubanza.

Uyu mugabo Hector Paredes yatanguye abantu ubwo yakuragamo imyenda maze n’umugore we ahita ayikuramo ubwo urubanza rwari ruri kuba maze bahita batangira igikorwa cyo gukora imibonano muzabitsina imbere y’abitabiriye urubanza ndetse n’abacamanza.

Nyuma yibyo Hector n’umugore we bakoze, John Chachua Torres umucamanza wari uri kuburanisha urubanza Hector yarimo kuburanira umuntu ucyekwaho ubugizi bwa nabi yahise afata umwanzuro wo guhagarika iryo buranisha ndetse anatangaza ko uyu Mwunganizi mu mategeko Hector arenze ku mategeko yemewe n’urukiko.

Uyu mucamanza akaba yahise asaba ko uyu mugabo Hector Paredes atangira gukorwaho iperereza ndetse ko agomba guhita ahagarikwa muri urwo rubanza yaburaniraga mo umugabo ucyekwaho ubugizi bwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button