UB40 baganiriye n’umuhungu wa perezida mbere yo gutaramira i Kampala
Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye mu biro bye itsinda ry’abanyamuziki ryamamaye ku Isi rya UB40 bari kumwe n’umuyobozi wabo Ali Campbell.
Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ritegerejwe mu gitaramo gikomeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 ahitwa Kololo Independence Grounds mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Mu butumwa yanyujije kuri X Gen. Muhoozi yavuze ko yishimiye kwakira iri tsinda ryamamaye mu muziki. Abifuriza ishya n’ihirwe mu gitaramo bakorera i Kampala, kandi abasaba kuzasura ibyiza nyaburanga birimo na Pariki z’igihugu. Ati “Ndashimira abagize uruhare mu gutegura iki gitaramo.”
Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bisobanura iki gitaramo cya UB40 muri Uganda nk’umurongo mwiza wo guhuza umuco n’umuziki w’injyana zinyuranye.
Iki gitaramo cyiswe “Nobody can stop Reggae’ cyateguwe bigizwemo uruhare na Next Media Services Company.
Ubwo iri tsinda ryageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe ryakiriwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi babo.
Iki gitaramo bagiye gukora cyubakiye ku mudiho wa Reggae, baragihuriramo n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo: Rema Namakula, Bebe Cool, Vampino, Weasel, Navio, Abeeka Band, Vinka, Party Pipo, and Don Naselow n’abandi.
Iri tsinda riyobowe na Alistair Ian Campbell wavutse ku wa 15 Gashyantare 1959. Ni umunyamuziki w’Umwongereza wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, kandi yagiye yigaragaza cyane mu bitaramo binyuranye iri tsinda ryagiye rikora.
UB40 ifite amateka akomeye mu muziki, kuko bafite agahigo ko kuba baragurishije ibihangano byabo byinshi hirya no hino ku Isi, kandi bakoze ibitaramo bitabarika kuva mu myaka 30 ishize bihuje nk’itsinda.
Mu 2008, Campbell wari umuyobozi w’iri tsinda yarivuyemo kubera kutumvikana na bagenzi be, icyo gihe yavuyemo ari kumwe n’umucuranzi Mickey Virtue.
Mu 2014, Campbell yatangaje ko agarutse mu itsinda, ari kumwe na Terence Wilson [Astro] waje kwitaba Imana mu 2021.
Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo nka “That Look in Your Eye”; “Let Your Yeah Be Yeah”, “Somethin’ Stupid”, “Hold Me Tight”, “Would I Lie to You”, “Running Free”, “Out from Under”, “Carrie Anne”;