Amakuru

Umugabo yatunguye abantu ubwo yajyaga gushyingura papa we ateruye intare mu ntoki

Mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Anambra, haravugwa inkuru y’umugabo w’umukire usanzwe ari umucuruzi ukomeye wagiye gushyingura papa we ateruye inyamaswa y’inkazi y’intare mu ntoki ze.

Nkuko amakuru yakomeje kugenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bw’amashusho, yagaragaje uyu muherwe wo mu gihugu cya Nigeria ateruye mu ntoki inyamaswa y’intare ubusanzwe itinywa na benshi cyane bitewe n’ubukana igira, ibi akaba yabikoze ubwo yajyaga gushyingura papa witabye Imana yishwe n’abantu batari bamenyekana.

Amakuru akaba akomeza avuga ko impamvu uyu mugabo w’umucuruzi yahisemo kwitwaza inyamaswa y’intare mu gikorwa cyo gushyingura papa, yabikoze ashaka gukanga abantu bashobora kuba barahitanye ubuzima bwa papa we ndetse no mu rwego rwo kubaha gasopa aho baba bari hose.

Ubwo abantu bari bitabiriye uyu muhango wo gushyingura papa w’uyu mucuruzi babonaga uyu mugabo yinjiye ateruye itare mu ntoki, bagize ubwoba bwinshi cyane ndetse abandi batangira kudagadwa bamwe bahitamo kwirukanka barahunga bagenda n’umuhango wari wabazanye utarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button