Imikino

Wolverhampton yamaze kwemeza ko Nuno Espirito Santo wayitozaga agiye gutandukana nabo

Ikipe ya Wolverhampton Wanderers yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaze kwemeza ko uwari usanzwe ari umutoza wayo mukuru Nuno Espirito Santo ukomoka mu gihugu cya Portugal azatandukana nabo nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Nkuko ubuyobozi bw’ikipe ya Wolves bwabitangaje bubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, bwavuze ko umutoza Nuno Espirito Santo wari usanzwe atoza iyi kipe azatandukana nabo nyuma y’umukino bafite ku cyumweru aho bazakina n’ikipe ya Manchester United ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’Abongereza Premier League.

Ikipe ya Wolverhampton Wanderers yanditse kuri twitter igira iti” Nyuma y’imyaka ine mu ikipe yacu, umukino dufite ku cyumweru niwo wa nyuma k’umutoza Nuno Espirito Santo mu ikipe ya Wolves” warakoze cyane Nuno.“.

Nuno Espirito Santo yafashije ikipe ya Wolves kwegukana igikombe cya Championship

Uyu mutoza Nuno Espirito Santo ukomoka mu gihugu cya Portugal yari amaze imyaka 4 atoza ikipe ya Wolves, akaba yarayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cya kabiri (Premiership) muri icyo gihugu ndetse akaba yaranafashije iyi kipe kwitabira imikino ya UEFA Champions League.

Nuno Espirito Santo agiye gutandukana n’ikipe ya Wolves nyuma y’imyaka 4 yari ayimazemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button