Amakuru

Umugabo yishwe n’isake ye nyuma yo kuyijyana mu mirwano yayambitse icyuma ku kaguru

Mu majyepfo y’igihugu cy’Ubuhinde hakomeje kuvugwa inkuru y’umugabo wishwe n’isake ye, nyuma yo kujya kuyirwanisha mu mirwano itemewe n’amategeko yayambitse icyuma cyo kujya irwanisha.

Nkuko amakuru dukesha bbc abivuga, ngo uriya mugabo yishwe n’inkoko ye ubwo yari yayijyanye mu mirwano itemewe n’amategeko, maze ubwo iriya nkoko yageragezaga guhunga nibwo yateye shebuja icyuma mu rukenyerero, akaba yaje gupfira mu nzira ubwo bari bamujyanye kwa muganga.

Polisi yavuze ko iriya mirwano yari yateguriwe mu gace kitwa Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y’iki cyumweru, ikindi kandi iriya nkoko ikaba yari irimo gutegurwa ngo itangire imirwano maze ubwo yashakaga guhunga, shebuja yagerageje kuyifata ariko birangira icyuma cya santimentero 7 yari yaziritse ku kaguru kiyo nkoko ye kimujombye mu rukenyerero.

Nyuma yo kwitaba Imana kuriya mugabo wahitanwe n’isake ye, Polisi yahise itangira gukora iperereza kugirango imenye neza ibijyanye n’iriya mirwano itemewe n’amategeko yari yateguwe bikarangira hapfiriyemo umuntu ndetse hakaba hakomeje gushakishwa abantu bose bagize uruhare mu miteguro yiriya mirwano ndetse iriya sake ikaba yahise ijya gufungirwa kuri stasiyo ya polisi gusa nyuma baza kuyiimurira aho inkoko ahororerwa zororerwa.

Nkuko amategeko yo mu gihugu cy’Ubuhinde abigaragaza, bariya bantu bateguye kiriya gikorwa cyo kurwanisha amasake barashinjwa gukina imikino y’amahirwe itemewe n’amategeko ndetse no kwica umuntu, ikindi ngo iriya sake ikaba izajyanwa mu rukiko nk’ikimenyetso nkuko umwe mu bapolisi yabitangarije ikinyamakuru The New Indian Express.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button