Amakuru

Umugore watekeraga kanyanga iwe mu rugo yafashwe n’inzego z’umutekano

Umugore witwa Mukamusoni w’imyaka 50 utuye mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Mushiriki, Akagali ka Rugarama mu Mudugudu wa Kamasharavu, yafashwe n’inzego z’umutekano, nyuma yo gusanga atekera kanyanga mu gikoni iwe mu rugo.

Ifatwa ry’uyu mugore rikaba ryarabaye Ku munsi wejo hashize tariki ya 10 Nzeri 2020, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo muri kariya gace ka Kamashavu, maze inzego zishinzwe umutekano zihita zimuta muri yombi, akaba yarafatanywe litiro enye za kanyanga.

Nkuko Umuseke wabitangaje, Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushiriki, Adelte Hakizamungu, yavuze ko basanze Mukamusoni atetse kanyanga iwe mu rugo ari wenyine kuko umugabo we ntabwo yari ahari.

Yagize Ati ”Twasanze uriya mugore atetse kanyanga iwe mu gikoni, niyo mayeri basigaye bakoresha batekera mu gikoni mu tugunguru dotoya ku buryo utamenya ibiri kuba, gusa ikigaragara ni uko yari asanzwe ayiteka kuko yari afite akagunguru gashaje n’akandi gashya.”

Uyu mugore nyuma yo gufatwa akaba yahise ashyikizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), kugirango akorerwe dosiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button