Amakuru

Umugore yavuze ko yatutswe cyane nyuma yo gushakana n’umugabo ufite ubumuga

Umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Susan Njogu Eling, yatangaje ko yatutswe cyane ndetse akabwirwa amagambo mabi nyuma yaho arongowe n’umugabo ubana n’ubumuga ukomoka mu gihugu cya Australia witwa Phillip Eling.

Uyu mugore yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko akimara gushyingiranwa n’uyu mugabo ufite ubumuga ndetse usanzwe agendera mu kagare, yagiye abwirwa amagambo mabi ndetse abantu benshi bakamunegura bamubwira ko akurikiye amafaranga kuri uwo mugabo atari uko amukunze.

Susan yagize ati” Abantu barantutse cyane abandi bakajya bambwira amagambo mabi ngo simukunda aho mukurikiyeho amafaranga , abandi bakanshira imanza zitandukanye gusa njyewe ndamukunda cyane by’ukuri ntakindi mukurikiyeho usibye urukundo mukunda”.

Ubusanzwe uyu mugore Susan Njogu Eling akora mu bijyanye no gufasha abantu bafite ubumuga butandukanye ndetse akaba ari naho yahuriye n’uyu mugabo we Phillip Eling nawe usanzwe ubana n’ubumuga ndetse akaba ari no mu bahagarariye abantu bafite ubumuga mu gihugu cya Australia.

Uyu mugore Susan yavuze urukundo rwabo rwaje bakibonana bombi bwa mbere.

Susan yabwiye umunyamakuru ati”Twebwe urukundo rwacu rwatangiye tukibonana bwa mbere. Uko ameze nta na kimwe cyanteye ikibazo, kuko nubundi ubusanzwe menyereye gukorana n’abantu babana n’ubumuga butandukanye ndetse no mu gihe nari nkiri kwiga amashuri yanjye nabanaga nabo cyane rero ntakibazo binteye kubana na Phillip kuko ndamukunda cyane”.

Susan hamwe numugabo we Phillip ubana n’ubumuga

Uyu mugore akava yavuze ko uyu mugabo Phillip amwitaho cyane nk’uko nundi muntu udafite ubumuga yamwitaho, kandi mwitaho nkuko bikwiye. nubwo yavuze ko abantu benshi baziko uyu mugore ariwe wita ku mugabo we gusa.

Ubusanzwe Phillip Eling yavukanye ikibazo cya distrophie musculaire-indwara ituma umuntu imitsi ye itagira ingufu ku buryo yabasha guhagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button