Amakuru

Umukobwa yagiye kwishimira isabukuru ye y’amavuko n’inshuti ze agarurwa mu rugo yitabye Imana

Mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 19 witwa Mushimiyimana Jacqueline, witabye Imana ubwo yajyaga kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yari yateguriwe n’inshuti ze.

Nkuko byatangajwe n’umuryango wa Mushimiyimana Jacqueline, umukobwa wabo ngo yavuye mu rugo ahamagawe n’inshuti ze tariki ya 24 Gashyantare 2021 agiye kwitabira ibirori yari yateguriwe n’izo nshuti ze ndetse harimo n’umusore bari basanzwe bakundana gusa ntiyagaruka imuhira.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko bategereje umukobwa wabo ariko ntiyataha gusa ngo batunguwe cyane no kubona umukobwa wabo yitabye Imana, aho yazanwe mu gitondo n’umusore bari basanzwe bakundana ndetse n’undi w’inshuti ye.

Uyu muryango wagize uti” Umukobwa wacu yari yageze isabukuru y’imyaka 19 y’amavuko, maze inshuti ze ziramuhamagara aragenda gusa ntabwo yigeze ataha uwo munsi, icyadutunguye rero kikanatubabaza cyane nuko twamubonye mu gitondo yitabye Imana ubwo yazanwaga n’umusore bari basanzwe bakundana”.

Jacqueline yari yujuje imyaka 19 y’amavuko

Nkuko ibinyamakuru Jimbere cyabitangaje, umuryango wa Jacqueline ukimara kubona ko umwana aje yapfuye bahise bahamagara inzego zishinzwe umutekano, maze uriya musore wakundanaga n’umukobwa n’indi nshuti ye barikumwe bazanye bahise batabwa muri yombi kugirango habanze hamenyekane icyahitanye uriya mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button