Amakuru

Kamonyi: Umwarimu acumbikiwe na RIB kubera gukekwaho gusambanya abakobwa babiri yigisha

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 39 usanzwe ari umwarimu, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa.

Itabwa muri yombi ry’uriya mwarimu ryamenyekanye tariki ya 26 Gashyantare 2021 nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, aho kuri ubu acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Mugina ndetse iperereza rikaba rigikomeje.

Icyaha uriya mwarimu akurikiranyweho cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 15 ndetse n’undi w’imyaka 17, yagikoreye mu Mudugudu wa Ruyumba Akagari ka k’Abashumba Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Ingingo ya 133 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, Ariko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button