Amakuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda Johnthan McKinstry yahagaritswe ukwezi adatoza

Johnathan McKinstry umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yahagaritswe igihe kingana n’ukwezi kose adatoza bitewe n’umusaruro utari mwiza.

Nkuko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda (FUFA) ryabitangaje ribinyujije mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko Komite Nyobozi yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu yabo ariwe Johnathan McKinstry igihe kingana n’ukwezi adatoza.

FUFA iragira iti “Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda(FUFA) yasabye Umutoza Mukuru w’Ikipe Nkuru, Uganda Cranes, Bwana Johnathan McKinstry kuba ahagaritse akazi ko gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’ukwezi kuva tariki ya 2 Werurwe kugera tariki ya 31 Werurwe 2021”.

Ikipe y’Igihugu ya Uganda bakunze kwita Uganda Cranes iri kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera mu gihugu cya Cameroon, aho iyi kipe ifite umukino wa mbere izakira Burkina Faso muri Uganda tariki ya 24 Werurwe ndetse nundi mukino izasuramo ikipe Malawi mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Nyuma yo guhagarikwa k’umutoza Johnathan McKinstry, ikipe y’igihugu ya Uganda igiye kuba itozwa n’abatoza bari basanzwe bamwungirijwe bayobowe na Mubiru Abdallah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button