Amakuru

Dore zimwe mu ndwara zikomeye cyane zidakunze kugaragaza ibimenyetso iyo zigitangira

Ubusanzwe indwara ni nyinshi muri rusange gusa hari zimwe mu ndwara zikomeye cyane ndetse zikunze kuzahaza abantu cyane gusa abantu ntibapfa kubona ibimenyetso byazo mu gihe zigitangira kuko akenshi ibimenyetso byazo bikunze kugaragara indwara igeze kure cyane.

Tukaba tugiye kurebera hamwe zimwe muri izo ndwara zikunze kwibasira abantu benshi, ariko ibimenyetso byazo ntibihite byigaragaza iyo zikigufata:

1. Indwara ya diyabete

Indwara ya diyabete ni imwe mu ndwara zikomeye cyane zikunze kwibasira bantu benshi cyane kw’isi ndetse ikanabazahaza cyane, iyi ndwara rero iyo igitangira ntabwo ushobora guhita ubona ibimenyetso byayo kuko byugaragaza ar uko ikugeze kure.

Abantu benshi bagirwa inaa mu gihe bafite ibiro byinshi bitandukanye cyane n’uburebure bafite, ikindi kandi bakaba bakunze  kwirirwa bicaye cyane, ko bagakwiriye kujya bajya kwisuzumisha buri mwaka bakareba niba nta ndwara ya diyabete barwaye.

Ibimenyetso by’indwara ya diyabete harimo guhora wumva ufite inzara kenshi, guhorana inyota, gutakaza ibiro bya hato na hato ndetse n’ibindi bibazo ku ruhu, ibyo byose ntiwapfa kubibona mu iyi ndwara ikigufata kuko bigoye cyane.

2. Indwara ya glaucoma yibasira amaso

Indwara ya Glaucoma yibasira amaso ikaba yatuma umuntu aba impumyi burundu, ni indwara ikunze kugaragazwa no kuzana amazi menshi imbere mu maso, ibi bikaba bituma imitsi yo mu maso igenda yangirika buhoro buhoro, bikagera naho umuntu ahinduka impumyi burundu.

Iyi ndwara rero iyo igifata umuntu ntabwo ashobora guhita abona ibimenyetso byayo birimo kutareba neza rimwe na rimwe ndetse kujya ureba ibicyezicyezi gacye gacye bigatuma udacyeka ko ariyo.

3. Indwara ya kanseri y’ibihaha

Indwara ya kanseri y’ibihaha ni indwara ikomeye cyane kw’isi kuko ari imwe muri kanseri zihitana abantu benshi, iyi kanseri y’ibihaha iyo igitangira ntabwo ihita yerekana ibimenyetso byayo ako kanya kuko bitwara igihe kugirango umuntu abone ibimenyetso.

Kugirango umuntu atangire kubona ibimenyetso byayo nuko iba yatangiye kumuzahaza cyane yarageze no mu bindi bice by’umubiri wawe.

4. Kugira umuvuduko w’amaraso ukabije(Hypertension)

Kimwe cya kabiri cy’abantu bibasirwa n’umuvuduko w’amaraso ukabije, babimenya ari uko bagiye kwisuzumisha kwa muganga, ntabwo byoroshye kumenya ko ufite iyi ndwara. Ibimenyetso byo kugira umuduko w’amaraso ukabije harimo, kuribwa umutwe cyane, Gukunda kumva utamerewe neza mu mubiri wawe.

Abantu bagirwa inama yo  kujya bajya kwipimisha byibuze rimwe mu mezi atandatu kugirango babashe kumenya niba batarwaye iriya ndwara ya hypertension

5. Indwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye

Abantu bakunze kugira ibibazo mu buhumekero, nko guhumekera mu kanwa cg kugona cyane bari mu bibasirwa cyane n’iyi ndwara yo kubura umwuka usinziriye. abantu benshi ntabwo bashobora kumenya ko bafite iyi ndwara kuko akenshi baba basinziriye, biragoye cyane ko wapfa kubona ibimenyetso by’iyi ndwara bitewe n’impamvu twavuze haruguru.

Abantu basaga 90% bibasirwa n’iyi ndwara ntibapfa kwivuza ndetse n’abaganga ubwabo ntibakunda kumenya uko babavura neza, ibi bikaba bituma indwara igenda iba nyinshi mu mubiri ndetse ikaba yanazahaza uyirwaye.

Nubwo tubagejejeho izi ndwara ariko hari nizindi ndwara nyinshi zikunda kuzahaza abantu benshi cyane ariko ntibahite babona ibimenyetso byazo byihuse, kuko bigaragara nyuma indwara yarabaye nyinshi mu mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button