Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko gufunga isoko rya Nyarugenge bitazahungabanya ubukungu
Nyuma y’uko isoko rya Nyarugenge rifunzwe, kubera umubare munini w’abantu babonetse muri iri soko banduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu cyacu ndetse n’isi yose muri rusange,abantu bakomeje kugira impungenge, niba nta kibazo biraza kugira ku bukungu.
Isoko rya Nyarugenge, n’isoko risanzwe rifitiye abacuruzi benshi akamaro ndetse n’umujyi wa Kigali muri rusanze, kuko niho abacuruzi benshi muri uyu mujyi ndetse n’abaturutse ahandi barangurira ibicuruzwa kuko niho usanga ibintu byose, kurusha ahandi hose muri uyu mujyi.
Rubingisa Pudence usanzwe ayobora Umujyi wa Kigali yamaze impungenge abatuye uyu mujyi ndetse n’abacuruzi bose muri rusange, avuga ko gufunga iri soko rya Nyarugenge bitazahungabanya ubukungu n’agato, kuko hari imikoranire igiye kubaho hagati y’umujyi wa Kigali na MINICOM ku buryo nta mucuruzi ushobora kuzazamura ibiciro uko ashatse.
yagize ati“Tugiye gukorana na MINICOM hamwe n’izindi nzego zibifite mu nshingano kugira ngo hatazagira abacuruzi cg undi muntu uwo ariwe wese wazafatirana ibi bibazo akazamura ibiciro agatuma abaturage bakabihomberamo. Mwarabibonye tunagitangira gahunda yo kurwanya iki cyorezo harimo abajyaga bashaka kuzamura ibiciro, ni ugukomeza ubugenzuzi buhoraho dufatanyije n’izindi nzego kugirango ibyo bitabaho.”
Abacuruzi bamwe batangiye kugira impungenge nyuma yuko iri soko rifunzwe, bavuga ko ibicuruzwa byose bacuruza babikura mw’isoko rya Nyarugenge, kuko ntahandi babona barangurira ibyo bacuruza, bakaba batangaje ko mu gihe ibyo bafite aho bacururiza n’ibishira bashobora kuzahura n’ibibazo byo kubura ibindi bicuruzwa byo kugurisha ababagana.