Amakuru

Uwahoze ari Umuyobozi mukuru w’ikipe ya APR Fc Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana

Inkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, ni itabaruka rya Lt. Gen. Jacques Musemakwel wahoze ari Chairman w’ikipe ya APR Fc, wari umusirikare ukomeye cyane mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakwel rwemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, wavuze ko uyu mugabo yitabye Imana mu masaha ya nijoro ku munsi w’ejo tariki ya 11 Gashyantare 2021, ariko impamvu y’urupfu rwe ikaba itatangajwe nkuko amakuru dukesha Igihe abivuga.

Lt Gen Jacques Musemakweli yamenyekanye cyne no muri Ruhago nyarwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy’imyaka isaga irindwi, kuko yari Chairman w’Ikipe ya APR Fc guturka mu mwaka wa 2013 kugera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 ubwo yasimburwaga na Maj. Gen. Mubaraka Muganga.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yayoboye ikipe ya APR Fc imyaka irenga 7

Lt. Gen. Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu biyemeje guhara ubusore bwabo maze akitangira igihugu akibohora akanagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yagizwe Lieutenant General mu mwaka wa 2018 avuye ku ipeti rya General Major yari asanzwe afite aho yazamuwe mu ntera na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n’imicungire y’ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n’imicungire y’umutungo by’Ingabo z’u Rwanda, ikindi kandi akaba yari umujyanama w’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli arikumwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga wamusimbuye ku buyobozi bukuru bwikipe ya APR Fc

Muri Mata 2019, Perezida wa Republika yagize Lt. Gen. Jacques Musemakweli Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, maze mu mwaka wa 2020 ahindurirwa inshingano bamugira Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Itabaruka rya Lt. Gen. Jacques Musemakweli n’igihombo gikomeye cyane ku muryango mugari we , igihugu ndetse n’abasiporutifu muri rusange kuko yari umugabo ushoboye akazi, byagaragazwaga n’imirimo itandukanye yagiye ahabwa n’Umukuru w’igihugu, gusa Imana imuhe kuruhukira mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button