Visi Perezida wa mbere wa Zanzibar Maalim Seif Sharif Hamad yitabye Imana
Mu gihugu cya Zanzibar hakomeje kuvugwa inkuru y’akababro y’urupfu rw’uwari usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wicyo gihugu Bwana Maalim Seif Sharif Hamad, akaba yaratabarutse kuwa gatatu saa tanu z’amanywa mu bitaro bya Muhimbili i Dar es Salaam aho yari amaze hafi ibyumweru bitatu arimo kuvurirwa.
Perezida wa Zanzibar Mwinyi yemeje aya makuru y’urupfu rwa Visi Perezida we wa mbere Bwana Hamad, gusa Perezida Mwinyi ntabwo yigeze atangaza icyahitanye uyu mugabo wari umaze arwariye mu gihugu cya Tanzania.
Gusa nubwo Perezida wa Zanzibar Mwinyi atagize icyo avuga ku cyaba cyahitanye uyu mugabo, ishyaka ACT Wazalendo Bwana Maalim Seif Sharif Hamad yari asanzwe abarizwamo ryari riherutse gutangaza ko uyu mugabo Hamad yari yarasanzwemo icyorezo cya Coronavirus mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza.
Perezida wa Tanzania John Magufuli akaba yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Visi Perezida wa mbere wa Zanzibar Bwana Hamad ndetse n’abaturage Zanzibar muri rusange.