Imyidagaduro

Wizkid yarekeye aho gukurikira abantu bose kuri instagram asigaza umwe

Ibikorwa bya Starboy, biherutse kwerekana ko hari umuziki mushya ari guteguza, nyuma yuko uyu muhanzi asibye abantu bose akurikira kuri instagram

Umuhanzi wo muri Nigeriya, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ayodeji Balogun, uzwi cyane ku izina rya Wizkid, yatumye abafana bavuga menshi nyuma yo gusiba abantu bose kuri Instagram agasigaza umwe.

Uyu muhanzi-watsindiye Grammy Award, akaba umwanditsi w’indirimbo azwiho kuba icyamamare kidasanzwe, kandi gusiba burundu amashusho ye bwite ku rubuga rwa interineti cyangwa kurekera gukurikira abantu benshi ntabwo ari bishyashya kuri we.

Nyuma y’iminsi itatu yerekana ko ashobora kuba agiye gushyira hanze indirimbo nshya binyuze kuri Twitter, Big Wiz yakomeje kugenda atungura abantu nyuma yo gusiba abantu bose (harimo n’ikipe ye) kuri Instagram usibye umuraperi w’umwana w’umuhanda Naira Marley.

Nubwo nta kintu na kimwe cyerekana ko Wizkid na Naira Marley umwe ari hafi y’undi cyane, ibikorwa byabo mu myaka yashize byagaragaje ko bubahana kandi bakundana, ibyo bikaba byaranatumye bakorana mu ruhando rwa muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button