Zambiya: Umugabo yasabwe gatanya n’umugore we kubera guhora yifuza kuryamana nawe yambaye imyenda ya polisi
- Umugabo wo mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambiya, yasabwe gatanya n’umugore we usanzwe ari umupolisikazi muri polisi yo muri kiriya gihugu, kubera ko uyu mugabo atajya yifuza na rimwe ko batera akabariro yambaye indi myenda itari iya kazi.
Uyu mugore usanzwe ari umupolisikazi ubusanzwe yitwa Janet Phiri, akaba afite imyaka 31, akaba atuye ahitwa Makeni Villa mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambiya, akaba yari amaze imyaka 3 abana n’umugabo we w’umucuruzi witwa Edwin Ngoma w’imyaka 28.
Uyu mupolisikazi wo mu mujyi wa Lusaka yatangarije urukiko ko umugabo we atajya yifuza ko batera akabariro uretse igihe yambaye imyenda y’abapolisi.
Nkuko uyu mugore yabitangaje, ngo umugabo we yamubwiye ko atazigera na rimwe amwemerera ko baryamana yambaye indi myenda itari iya polisi ariyo mpamvu ngo nawe arambiwe kubana nawe, akaba yahisemo gusaba gatanya.
Phiri yabwiye urukiko ko kuva yabana n’uyu mugabo we, ntana rimwe bari baryamana yambaye indi myenda itari iya polisi,ibintu atangaza ko bimubangamiye cyane bikabije.
Yavuze ko muri iyi myaka 3 yagerageje kwihanganira iki kibazo ariko ubu bimaze kumurenga ndetse ngo nyuma yo kumuregera imiryango ntahinduke yiyemeje gutandukana nawe.
Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo we atajya amwubaha iyo yambaye indi myenda ndetse ngo ntashobora kumukoraho igihe yambaye imyenda isanzwe.