Urukundo

Abakobwa: dore uburyo bwiza bwo gukurura igitsina gabo bakagusarira

Abagabo barangazwa n’abagore bafite ikimero gitangaje ariko hakaba n’ibindi bibakurura
bitagaragaraira amaso ya buri wese bimenywa n’abanyabwenge bareba kure mu buryo
budasanzwe.

Bamwe mu bagore batekereza ko kurangaza abagabo cyangwa gutsindira urukundo rwabo bisaba
kugaragaza ibice by’umubiri wabo ndetse bakiyambika ubusa babashukisha kwambara batikwije bityo bakabifuza.Ibyo bituma abadafite ikimero bumva batazakundwa.

Dore ibintu byatangajwe bikurura abagabo bagakunda abagore byo gupfa

1. Gukunda gukora

Isura y’igitsinagore yarangiritse mu maso y’abagabo benshi ku buryo benshi bizera ko, abagore batazi gukora nyamara bagakunda amafaranga, ibyo bigatumaabagabo batinya kubura utwabo.
Nta mugabo udatangazwa no kubona umukobwa cyangwa umugore ukora cyane ndetse ngo yumve amwifuje. Abagabo bareba kure bareba ahazaza h’umuntu bakirengagiza uduhenda abana ahubwo bagahitamo umuntu uzaba ingirakamaro kuri we n’umuryango.

2. Ibikorwa bikomeye

Abagore n’abakobwa benshi umutungo wabo bawumarira mu birungo basiga ku mubiri wabo, kwinezeza basohoka, kongera ubwiza bukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Ntibisanzwe cyane kubona umukobwa ureba kure akagura imitungo irama cyangwa azigame
amafaranga, cyangwa se akore ishoramari rirambye kuko bikunze guharirwa abagabo.
Umukobwa cyangwa umugore uteye utya yibazwaho n’abagabo bakamukunda, kuko bamubona
nk’igisubizo mu muryango aho kumubona nk’ikibazo.

3. Kugumana ubwiza karemano

Ibiganiro by’abagabo benshi bigaruka ku birungo abakobwa bisiga bakavuga ko batabikunda, abenshi bakavuga ko bishimira umugore ufite ubwiza yavukanye, hatabayeho gushakira ubwinshi mu mazi. Ibyo abagore bisiga hari bamwe babikunda ndetse bakabasaba kubigumana, ariko batisize ibihindura isura yabo ya nyayo. Abagabo bakunze kuvuga ko, abagore biyitaho ariko mu bwiza bwabo karemano, babishimira bakabakurura kurusha babandi bisize ibintu bidasanzwe.

4. Kubaha

Umunsi umwe umugabo yatangarije inshuti ze ko, ikintu aba akeneye ku mugore bazabana ari ubwiza bwo mu maso. Igihe kimwe yaje gushyingirwa, nyamara ubwiza bw’umugore buza kumubera nk’umwijima kubera ko nta cyubahiro yamhaga nk’umugabo. Ubwo yahuraga n’inshuti yaganirije akazibwira ko akunda umugore mwiza mu maso ndetse ufite uburanga, yababwiye ko burya atarebye kure, kuko ubwiza ububona washimishijwe n’ibindi.

Ati “Iyo mbimenya narikureba umugore ufite umutima wo kubaha kuruta gukururwa n’ubwiza ntagiha agaciro”. Abagabo bakwiye icyubahiro kandi baragikunda, niyo mpamvu umugabo ubonye umukobwawubaha yumva ashigutse.

Bitewe n’amahitamo hari byinshi byakurura abagabo bakifuza umukobwa cyangwa umugore, gusa
abagabo bazi ubwenge bakururwa n’abagore bagaragza ishusho y’urugo rwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button