Amakuru

Abanyeshuri barindwi bitabye Imana nyuma yo guhanuka mu igorofa rya kane

Mu gihugu cya Bolivia hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje cyane, aho abanyeshuri barindwi bitabye Imana nyuma yo guhanuka mu igorofa ryo muri Kaminuza yitwa Public University of El Alto (UPEA).

Iri sanganya ryabaye ubwo abanyeshuri benshi babyiganaga berekeza mu cyumba cyagombaga kuberamo inama ndetse amakuru y’iyi mpanuka yatangajwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Public University of El Alto.

Abayobozi bagize bati “Tubabajwe cyane no gutangaza inkuru y’akababaro y’urupfu rw’abanyeshuri bacu barindwi bazize impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kuri  kuri uyu wa kabiri tariki 02 Werurwe 2021″.

Kaminuza yabereyemo iriya mpanuka

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa La Paz witwa Colonel Jhonny Aguilera, yavuze ko abanyeshuri benshi bo muri Kaminuza ya Public University of El Alto bahahamutse cyane ndetse yanavuze ko ubu batangiye iperereza ngo hamenyekanye icyaba cyateye iriya mpanuka.

Yagize ati” Abanyeshuri benshi bahuye n’ihungabana bitewe n’ibyabaye hariya muri Kaminuza kuko birababaje cyane, gusa twamaze gutangira iperereza kugirango tubashe kumenya icyateye iriya mpanuka yahitanye bariya banyeshuri barindwi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button