Amavubi adafite Emery Bayisenge aracakirana na Mozambique kuri uyu wakane
Imikino yo gushaka tike yo gukina igikombe cya Africa mu itsinda H u Rwanda rurimo muri Mozambique saa kumi n'ebyiri biraba ari ibicika
Amavubi akaba yarageze muri Mozambique kuwa kabiri ejo kumunsi wa gatatu mbere y’umunsi umwe ngo bakine umukino yakoreye imyitozo kuri stade Iza gukiniraho umukino aza kuganirizwa Kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Hon. NIKOBISANZWE Claude.
Amavubi yahagurukanye abasore 23 bose bakaba barageze yo amahoro ndetse na Djihad udaheruka gukina mu ikipe ye Beveren wagombaga guhurirayo n’abandi muri Mozambique yarahageze usibye Bayisenge Emery wagize ikibazo cy’imvune ariko abandi Bose barahari baraza kugaragara.
Amavubi ku isaha ya Saa ya kumi n’ebyiri zuzuye zo muri Mozambique arinazo za Kigali aracakirana na Mozambique iza kuba yayakiriye
Amavubi ari kumwe mu itsinda H na Mozambique biza no gucakira kuri uyu mugoroba mugihe Cameroun na Cape vert byanganyije umukino wabereye muri Cameroun, Cameroun iza no guhita ikomereza i Kigali aho izacakirana na Amavubi kucyumweru tariki ya 17/11.
Uyu mukino ikipe iza gutsinda iraza guhita iyobora itsinda byagateganyo.