Amezi ane Casa Mbungo asinyiye Rayon Sport atumwa ibikombe byose.
Casa Mbungo Andre yasinye atumwa ibikombe byose Rayon Sport iri gukinira
Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa sita z’igicamunsi nibwo uwahoze atoza AFC Leopard yo muri kenya asinye muri Rayon Sport.
Casa Mbungo yagiye muri Rayon Sport avuye muri AFC Leopord aho yabanje kuba mumakipe akomeye nka Kiyovu.
Rayon Sport isinyishije uyu mutoza nyuma yaho Ferwafa yihanangirije amakipe yose ari gutozwa n’abatoza batujuje ibisabwa.
Rwandamag ubwo yavuganaga n’umuvugizi wa Rayon Sport Bwana Nkurunziza Jean Paul yemeje aya makuru anatubwira ko yasinye igihe kingana n’amezi ane ndetse ko bamutumye ibikombe byose Rayon Sport iri gukinira
Mumagambo ye Cassa Mbungo amaze gusinyira Rayon Sport yagize ati:
“Nzi neza ko Rayon Sports ari ikipe isaba byinshi kuko nahanganye nayo imyaka myinshi. Gusa nanjye ndi umutoza umenyereye igitutu kandi uhora aharanira ibikombe. Nishimiye kwinjira muri uyu muryango kandi nizeye ko ibihe byanjye muri iyi kipe bizaba byiza”