Ubuzima

APR FC inyagiye Etoile de l’est imvura y’ibitego kuri stade ya Ngoma

Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa APR FC:

Rwabugiri Omar, Rwabuhihi A. Placide, Nkomezi Alex, Mushimiyimana Mohamed, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Byiringiro Rague, Imanishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Innocent Bashuti na Dany Usengimana.

Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa Etoile de l’est:

Didier mu Izamu Dany Niyonkuru, Niyibizi Emmy, Pacy wafatanyaga n’a Inyange Gullain Capiteni, Danny Niyonkuru, Aman Rutayisire, Evode Ngabitsinze, Ramathan Niyonkuru, Laurent Iradukunda, Kavumbagu na Ismi Kagabo.

Umukino watangiye Etoile de l’est ifiteigihunga kigaragarira buri wese dore ko wabona umukino bakina udahuza bakinaga imipira mike APR FC igahita ibambura umupira uburyo buboroheye cyane.

Uyu mukino watojwe n’umutoza wungirije dore ko Umutoza mukuru Adil atarahari twabwiwe ko yagiye mukaruhuko n’umuvugizi Kazungu Clever.

Umutoza w’ungirije wa APR FC

ku munota wa 16′ Nshuti Innocent yafunguye amazamu umupira waruturutse muri coruneri yatewe neza na Manishomwe Djabel APR FC iba ibonye igitego cya mbere Etoile de l’est isa niyikangutse iratinyuka itangira gukina ifungura umukino ariko nyibyayihira kuko Danny Usengimana atayibabariye dore ko habura iminota itatu gusa yahise atsinda igitego cya Kabiri igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri k’ubusa.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ikora imbinduka nyinshi uhereye mu Izamu Ntwari Fiacre arinjira arinako abakinnyi benshi bahaye umwanya bagenze babo.

ku munota wa 51′ Djuma Nizeyimana winjiye asimbuye yahise abona igitego maze abafana bari kuri stade ya Ngoma itarabonerwa agatazirano dore ko n’ubwitabire abantu bari benshi ugereranyije nabari bitabiriye umukino Rayon sport yahakiniye muminsi yashize, bahita batangira kubyina intsinzi.

ku munota 90+3′ Mugunga Yves nawe waje asimbuye nawe yanze gutaha atavuze nawe abona urushundura umukino urangira ari ibitego 4-0 maze umutoza wa Etoile avuga ko kuriwe ntagikuba cyacitse kuko APR ari ikipe nkuru.

Umutoza wa APR we yabuze ko mbere nambere yishimiye urugendo kandi kuri we ikipe ye ibyo yifuzaga babigezeho.

Byiringiro Lague yerekeza i Ngoma

Amafoto: NTARE Julias/APR MEDIA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button