Ubuzima

Bifasha ubwonko menya impamvu abagore basigaye bakunda kwitegereza abagabo

Ntibikiri ku bagore gusa kuko hagaragajwe akamaro kanini ku bwonko kaboneka nyuma yo
kwitegereza umusore w’Igishongore n’Ubukaka cyane cyane mu maso.

Ibi bisanzwe ku gitsinagore aho batambuka mu muhanda, maze abiganjemo abagabo bakabakurikiza amaso, bamwe bagakora impanuka cyangwa bikabyara amakimbirane hagati mu ngo. Icyakora benshi biyumvisha ko babikoze mu gushimisha amaso yabo, ariko ntibasobanukirwe ko bigira ingaruka nziza ku bwonko bwabo.

Abantu benshi bashinja abagore guhitamo amafaranga aho guhitamo ubwiza bw’umugabo bakavuga ko ubwiza bwe ari ikofi ye. Ariko abandi bagore bavuga ko bigoye gukundana n’umusore w’igishongore kuko bigoye kumugumana kubera gukurura igitsinagore.

Ubushakashatsi bwakozwe na Evolutionary Psychology buvuga ko kwitegereza umusore cyangwa
umugabo w’igishongore byongerera ibyishimo umubiri ndetse ubwonko bugakora neza nk’uko
bitangazwa na University Medan Area.

Ibi byashingiweho bavuga ko gutekereza ibintu byiza, abantu beza, gutekereza ibyiza ndetse n’ibindi, bivubura imisemburo yongera ibyishimo mu mubiri. Iyo umuntu abonye ibyiza ashobora kurangara bikaba byanatuma yisetsa atabizi cyangwa akajya kure mu ntekerezo yifuza ibyiza.
Ubwonko bukora neza igihe umuntu atuje mu ntekerezo ndetse yishimye.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bagore bakuze mu myaka bahawe ikizamini cyo kwibuka ibintu bya kera mu gihe gito bari bahawe, ariko babazwa babahaye amafoto y’abagabo b’ibishongore babitegereza, bigatuma bibuka vuba ibyo babazwa.

Iri geragezwa rishingiye ku kureba isura nziza igihe babazwa, ryatumye bemeza ko ubwonko bukora
byihuse bukanibuka ibya kera vuba. Gusa batangaza ko ibi bitapfa kugaragara ku bagabo barangarira bagenzi babo, ku buryo yakwitegereza akarangara cyangwa ngo bigire icyo bihindura ku bwonko bwe.

Na none abagabo bashobora kurangarira ubwiza n’ikimero by’umukobwa/umugore, bagahita bagira irari ry’imibonano mpuzabitsina, bigahabana n’igitsinagore. Batangaza ko igitsinagore bikundira imiterere y’abasore cyangwa abagabo ikabakurura bagahita bishima. Ikindi kintu gitangaje ni uko bumva ko baterwa ishema no kugendana n’uwo muntu mwiza mu bandi

Kwitegereza ibintu byiza, kuvuga ibintu byiza no kwitegereza abantu beza bishimisha ubwonko
bugakora neza kandi imwe mu misemburo izana ibyishimo nka “Dopamine” ikavuburwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button