Ubuzima

Bitera ubugumba dore impamvu abagabo badakwiye gukunda koga amazi ashyushe

Hari abagabo benshi usanga bafite akamenyero ko koga amazi ashyushye buri gitondo,
nyamara babikora batazi ko bishobora kugira ingaruka ku ikorwa ry’intanga ngabo.

N’ubwo koga amazi ashyushye bifite akamaro ku mubiri nko kugabanya stress, gusukura utwengeruhu dutuma ruhumeka neza n’ibindi, ku mugabo utarabyara kandi akaba abiteganya si byiza kubigira akamenyero (kuyoga buri munsi) nk’uko byemejwe n’impuguke mu bijyanye no kororoka zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Medical New Today itangaza ko udusabo tw’inganga ngabo dufubitswe n’igihu gifite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe aho gishobora kwirekura mu gihe hari ubushyuhe bwinshi cyangwa
kikiyegeranya cyane mu gihe hakonje kandi iki gihu kikaba kiri inyuma y’umubiri usanzwe aho kubamo imbere.

Ibi bifite impamvu ikomeye ari yo ko intanga ngabo zidashobora kubaho neza ahantu hashyushye
cyane. Guhoza umubiri wawe ahantu hashyushye nko koga amazi ashyushye buri gihe bishobora
kubangamira mu buryo butaziguye ikorwa ry’intanga. Ibi bishobora gutera ikorwa ry’intanga zidafite ubuziranenge cyangwa imbaraga zihagije cyangwa se hagakorwa nke cyane. Ibi byombi ni bimwe mu bitera umugabo kuba ingumba.

Ibi ntibigamije kubwira abagabo kutoga amazi ashyushye na rimwe kuko hari igihe umubiri wawe uba ukeneye cyane ko wayoga, ahubwo irinde kubigira akamenyero kugeza ubwo wisanga warabaye imbata yo koga ayo mazi ashyushye buri munsi nta gusiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button