Breaking News: Musanze FC isinyishije umutoza Adel Abdelrahman Ibrahim asimbura Niyongabo Amars
Ikipe ya Musanze FC ibarizwa mu ntara y'amajyaruguru y' u Rwanda igakina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, yamaze gusinyisha umutoza mushya Abdelrahman Ibrahim Adel nyuma yo kwirukana Niyongabo Amars ndetse na Nduwimana Pablo bayitozaga kuva mu mpeshyi ya 2019.
Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim washyize umukono ku masezerano y’amezi 6 azamara atoza Musanze FC, ategerejweho kuzahura iyi kipe ihagaze ku mwanya wa 14 mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukinwa aho yatsinzemo umwe gusa itsindwa inshuro 4 inganya imikino 6 biyiha amanota 9 gusa.
Umuvugizi wa Musanze FC, Niyonzima Patrick yemereye ikinyamakuru Iko basinyanye amasezerano na Adel Ibrahim ati “Ayo makuru niyo, umutoza yasinye gutoza ikipe mu gihe cy’amezi atandatu gusa nyuma hazaba ibindi biganiro”
Abdelrahman Ibrahim yabonye izuba tariki 07 Nyakanga 1978, avukira i Damietta mu Misiri. Afite Lisanse yo gutoza y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, yo ku rwego rwa A, B na C.
Ahmed Adel Ibrahim yatoje amakipe atandukanye mu bihugu by’Abarabu arimo,’ Damietta FC, Dakhlia FC na Heliopolis FC zo mu Misiri, Alandalus yo muri Libya, Muscat Olympic FC yo muri Oman, Shabab FC (Oman), Tabargal FC (Saudi Arabia) ndetse na Jancole FC yo muri Ghana aherukamo.