Coronavirusi yahitanye umuntu wa 16 mu Rwanda
Icyorezo cya coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu cyacu, umunsi Ku munsi abandura iki cyorezo bakomeza kugenda biyongera cyane ndetse n’abahitanwa nacyo, dore ko uyu munsi cyahitanye umuntu wa 16 , akaba ari umubyeyi w’imyaka 81.
Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu, hamaze kwandura abagera Ku 3,742 , mu bipimo ibihumbi 393,237 bimaze gufatwa ,mu gihe abamaze gukira bagera Ku 1,860 naho abahitanwe Niki cyorezo bakaba bamaze kuba 16, nyuma y’uko uyu munsi cyahitanye undi muntu.
Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashe imyanzuro irimo guhagarika ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali ndetse no kugabanya igihe cyo gutaha, gikurwa Ku isaha ya saa tatu cyari kiriho gishyirwa Ku isaha ya saa moya z’umugoroba.
Minisiteri y’ubuzima ikaba ikomeje gusaba abantu kwirinda ndetse barinda n’abagenzi babo, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo. Buri Munyarwanda wese akaba akangurirwa gukaraba amazi meza n’isabune igihe cyose, kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza ndetse mwirinda ingendo zitateganijwe.
Minisiteri y’ubuzima ikaba yihanganishe umuryango w’umubyeyi w’imyaka 81 witabye Imana kuri uyu munsi azize icyorezo cya coronavirusi.