Ubuzima

Dore bimwe mu bigaragaza umugore abagabo bose bahora barota gushaka

Ibihe bitatu by’ingenzi mu buzima bwa muntu ni ukuvuka,Gushyingirwa no gupfa. Gushyingirwa no kugira umuryango ni ikintu cy’ingenzi mu buzima. Umusore ugiye guhitamo umugore areba niba umukobwa bakundana afite ibimenyetso bigaragara ko azavamo umugore mwiza.

Ibi ni bimwe mu biranga umugore abagabo baba bifuza

  1. Udakunda kwinuba

Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .

Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.

  1. kutikubira ibintu

Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

Iyo rero ubona ako ashishikajwe n’iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka.

  1. Gushyigikira umugabo we

Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n’ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana

  1. Umugore wigomwa

Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo

  1. Umugore ucisha make

Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

  1. Umugore uzi gukunda

Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.

Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza

  1. Kudahuzagurika

Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora kugira

  1. Kuba umunyakuri kandi yubaha

Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

  1. Umugore ukunda Imana

Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n’uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n’icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n’ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

  1. Umugore uzi gukora

Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ninayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.

11. Gufata neza umugabo

Umugabo ntabwo akunda umugore uzamufata nabi akamwicisha inzara, bityo iyo mukundana akabona ko uri umunebwe mu guteka, cyangwa akabona ko utazi guteka ashobora kukureka kuko aba akeka ko bishobora kuzabishya imibanire yanyu mu rugo.

  1.  Gufasha abandi

Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n’abatishoboye.

  1. Kubana neza n’abandi

Iyo umugore azi kubana neza n’abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n’ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.

  1. Kwita ku bashyitsi

Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko ‘Urugo ari urugendwa’, kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

  1. Kumenya kwifata mu magambo

Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n’abagore bagenzi bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

  1. Kwihanganira ubukene

Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo ‘amafaranga ni umushyitsi’, birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y’umugabo mu gihe cy’ibibazo by’ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.

  1. Kutishyira hejuru

Nanone kimwe mu biranga umugore mwiza ni uko atishyira hejuru ngo yice ku bantu kuko urugo rwe rwateye imbere kuko abantu bahora bakeneranye.

  1. Guharanira ibyakubahisha umugabo we

Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

  1. Kwita ku bana

Umugore mwiza yita ku bana be cyane cyane mu bijyanye n’uburere bwabo, ibi akabikora yunganirwa n’umugabo we ntihavemo umwe ngo yigire ntibindeba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button