Ubuzima

Dore bimwe mu biranga umuntu watangiye gusaza cyane

Gusaza bigaragazwa n’impinduka zigenda ziba mu mubiri w’umuntu atari ubundi burwayi ahubwo ari ukubera ko umubiri w’umuntu uteye.

Kuba umubiri w’umuntu ugenda usaza rero bigenda bihindura imikorere ya bimwe mu bice biwugize nk’imikorere y’amaso, imikorere y’amatwi, imikorere y’amazuru mu guhumurirwa n’ibindi.

Impinduka ziba mu mubiri iyo umuntu yatangiye gusaza

  1. Impinduka mu magufa no mu mikaya

Uko umuntu asaza, niko amagufa n’imikaya bigenda bitakaza ubushobozi bwo gukora. Ugatangira kumva uribwa mu ngingo, intoki n’ibirenge bigatangira kubabaza. Ibi biterwa nuko imitsi yo hagati y’amagufa iba yaratakaje ubushobozi bwo gukweduka, usanga kandi amagufa yabo atagikomeye nka mbere abandi ugasanga baravunitse.

Niyo mpamvu akenshi iyo baguye bibaviramo ingaruka zikomeye ndetse bakaba bajya no mu bitaro. Usanga kandi guhagarara neza bibagora. Aba bantu rero bagirwa inama yo kurya indyo yuzuye kandi ifite calcium ihagije ngo amagufa akomere.

  1. Impinduka mu kanwa no mu menyo

Akenshi usanga abantu bashaje baba bafite amenyo make. Suko baba batarigeze kuyagira ahubwo nuko aba yaravuyemo. Akenshi gutakaza amenyo ku basheshe akanguhe biterwa na zimwe mu ndwara z’amenyo nk’ifumbi.

Ibi bigira ingaruka ku mirire yabo kuko usanga hari ibyo kurya baba batakibasha nk’ibijumba, imyumbati n’ibindi bikomeye. Mu rwego rwo kubyirinda, ni byiza ko abashaje bahura na muganga w’amenyo kenshi ngo basuzumwe.

Inama nziza yo gukurikiza ni iyo kugira isuku ihagije mu kanwa.

  1. Impinduka mu buryo uhumurirwa cyangwa uryoherwa n’ibiryo

Uko abantu basaza kandi uburyo bahumurirwa bugenda buhinduka. Ibi biba cyane cyane iyo bageza mu myaka ya za 70. Batangira kumva ibiryo bitakiryoha kubera ko baba batakibasha kumva impumuro yabyo.

Ibyo kandi bigatuma ipfa bagiriraga ibiryo rigenda rigabanuka. Abantu babana nabo, baba bagomba kugerageza gusangira nabo buri gihe, kugirango babashishikarize kurya.

Gukora imyitozo ngororangingo ijyanye n’ubushobozi bwabo nabyo byabafasha kongera kugira ubushake bwo kurya. Kubatekera ibiryo bakunda cyane, nabyo bishobora kubafasha.

  1. Impinduka mu buryo bumva

Akenshi iyo uvugana n’umuntu ushaje usanga agusubirishamo kenshi kuko aba atari kumva neza ibyo uvuga.

Abantu bashaje usanga akenshi bibagora kumva cyangwa se bakaba batanumva na gake. Kutumva neza bibagiraho ingaruka kuko bituma batabasha kuvugana neza n’abandi. Kutabasha kumvikana neza n’uwo bavugana bituma bumva batishimiye kuba hamwe n’abandi bari kuganira. Usanga kandi bareka kuvuga kuko baba bakeka ko bumvise nabi bityo bagatinya gusubiza ibiterekeranye.

Ni byiza kujya kwa muganga bakagufasha byaba ngombwa bakaguha akuma kagufasha kumva neza

  1. Impinduka mu kubona                                                                                                           Uko umuntu asaza kandi usanga habaho impinduka mu kubona kwe. Izi mpinduka zishobora gutangira guhera ku myaka 40. Usanga bamwe babanza gushyira urupapuro kure kugirango babashe gusoma neza ibyanditseho.

Hari abareba neza gusa ibiri imbere yabo, naho ibiri ku ruhande bikabasaba kubanza guhindukiza umutwe. Uburyo babona amabara nabwo burahinduka. Biborohera kubona amabara y’umutuku, umuhondo na orange kurusha kubona ubururu n’icyatsi kibisi. Hashobora kubaho kandi n’izindi mpinduka zikomeye nko guhuma. Niba utangiye kubona izo mpinduka ni byiza kujya kwa muganga bakagufasha, byaba ngombwa ukambara amadarubindi.

Src: umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button