Ubuzima

Dore bimwe mu byagufasha guhorana ubuzima bwiza

Kwita ku buzima, kugira ubuzima buzira umuze cg se kubaho neza bisaba ubushake bwa nyirabwo, Gusa ntabwo bigomba gutwara igihe cyawe cyose.

Hari ibintu byoroshye kandi bidasaba igihe kirekire ushobora gukora bikagufasha guhorana ubuzima bwiza, kubikora ntibisaba ibintu bihambaye cg se umwanya munini, kuko iminota 10 cg munsi yayo iba ihagije gusa, ubundi ugahorana ubuzima buzira umuze.

Ibintu 7 byagufasha kwita ku buzima bwawe

  1. Kugendana icupa ry’amazi

Kurinda umubiri wawe kubura amazi ni ingenzi cyane. Bifasha mu mikorere myiza y’ingingo z’ingenzi ku mubiri; urwungano rw’ubwirinzi (immune system), impyiko, urwungano ngogozi (digestive system) ndetse n’indi mikorere mu mubiri.

Aha ntituvuze kugendana icupa ry’amazi ririmo ubusa, ahubwo kugendana icupa bizagufasha ku kunywa amazi aho ugeze hose (yaba ku kazi, aho wicaye mu rugo cg se uri gukora sport), ndetse bikwibutse kenshi ko ugomba kuyanywa.

2. Gukunda guseka 

Umunota umwe umara uri guseka, uba uhagije kugira ngo ugabanye stress ndetse unafashe imikaya kuruhuka neza.

Mu gihe ukunda guseka kenshi buri munsi, bifasha amaraso gutembera neza, igipimo cy’isukari mu maraso kigahora ku rugero rukwiye ndetse no kubaho igihe kirekire.

  1. Kunywa icyayi

Ubushakashatsi bwakozwe ku binyabutabire biboneka mu cyayi bugaragaza ku kinywa iminota byibuze 3, bifasha kwinjiza mu mubiri ibinyabutabire bifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, polyphenols, n’ibindi bifasha mu mikorere myiza.

Icyayi tuvuga ntikigomba kuba kirimo isukari, udashoboye kukinywa ushobora kongeramo ubuki.

  1. Kora urugendo ruto n’amaguru

Kugenda n’amaguru iminota micye burya bikiza ibintu byinshi cyane.

Umwuka mwiza ugenda winjiza ugufasha kurwanya stress kandi ugafasha ubwonko bwawe guhindura imitekerereze. Bituma amaraso yawe atembera neza, bityo bikakurinda imvunane no kuribwa mu ngingo zitandukanye biterwa no kwicara cg kuryama igihe kirekire.

  1. Kurya kenshi utubuto duto

Utubuto duto tuvugwa aha ni; ubunyobwa, sesame, soya, cashew, n’utundi.

Abantu bakunze kurya utubuto duto kenshi, usanga badakunze kwibasirwa n’indwara z’umutima, cancer, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, n’izindi zose zihindura imikorere y’umubiri.

  1. Ruhuka gato (sieste/nap)

Hari igihe uba uri mu kazi ukumva uri gusinzira, ntukeneye amasaha menshi kugira ngo wumve uruhutse kuko iminota 10 ihagije, ngo umubiri wawe wongere ubone ibyiza byinshi ubonera mu kuruhuka gato bizwi nka sieste cg nap.

Kuruhuka gato bifasha ubwonko kongera gukora neza, guhanga udushya, kwibuka cyane ndetse no gutanga umusaruro.

Mu gihe uri kuruhuka gato, ntugomba kurenza iminota 10, kuko iyo uyirengeje, na none utangira kumva urushye cyane cg se wumva wacitse intege iyo ubyutse.

  1. Kumva umuziki

“Umuziki utuma isanzure rigira roho, ibitekerezo bikagira amababa, gutekereza kukaguruka ugatuma ubuzima na buri kimwe kibaho neza”

Kumva umuziki bituma wimukira mu isi yawe, ukibagirwa ibindi byose. Niba ufite ecouteurs/headphones ukaba ufite akanya gato, ntacyakubuza gushyiramo indirimbo wishimira.

Umuziki n’ingenzi ku byiciro byose by’abantu

Kumva indirimo ukunda cg se izindi zigenda gahoro, bifasha kukoongerera akanyamuneza ndetse no guseka.

Ibi byose tuvuze, nta na kimwe gihambaye cg se ngo gisabe igihe kinini kugikora. Gukora ibi byose bizagufasha kwita ku buzima bityo uhorane ubuzima buzira umuze kandi bikurinde n’indwara zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button