Dore bimwe mu byagufasha kurinda uruhu rwawe gusaza imburagihe
Niba wifuza kugira uruhu rwiza ruhorana itoto, uruhu ruzira iminkanyari, uruhu ruhora ruhehereye, gerageza gukurikiza izi nama tukugira hano turizera neza ko bizarinda uruhu rwawe gusaza imburagihe, maze ujye uhorana uruhu rwiza.
ibi ni bimwe mu byagufasha kurinda uruhu rwawe gusaza imburagihe:
1.Gusinzira bihagije
Niba wifuzako uruhu rwawe rudasaza imburagihe, gerageza kuryama bihagije kuko bizafasha uruhu rwawe guhorana ubushobozi bwarwo; nko gukweduka, guhora rutoshye bityo ntiruzane iminkanyari. Gusinzira amasaha ahagije bizakurinda kandi guhora wumva unaniwe n’uruhu rwawe ruhore rukeye.
2. Irinde kunywa itabi
Kunywa itabi bigira ingaruka zitari nziza ku buzima bwa muntu, kuko rishobora gutuma uruhu rwawe rusaza imburagihe, binyuze mu kugabanya amaraso n’intungambiri bigera ku ruhu. Ibi bituma uruhu rutakaza ubushobozi bwo gukweduka no koroha. Kunywa itabi kandi bituma iminkanyari iza vuba, munsi y’amaso ndetse n’iminwa igasaza cyane.
3. Kunywa amazi ahagije
Gerageza kunywa amazi menshi ahagije, mu rwego rwo gufasha uruhu rwawe guhora rumeze neza kandi rukagumana ubushobozi bwo gukweduka ndetse rugahora ruhehereye. Iyo umubiri wawe udafite amazi ahagije, uturemangingo dutangira gukanyarara bityo iminkanyari igatangira kugaragara ku ruhu rwawe hanze.
4. Kurya indyo yuzuye
Mu rwego rwo kurinda uruhu rwawe gusaza imburagihe, zirikana kurya indyo yuzuye.gerageza gufata amafunguro arimo cyane imboga, imbuto n’utubuto duto kuko birinda uruhu rwawe kuzana iminkanyari maze uruhu rwawe ntirusaze imburagihe.
5. Guhitamo neza isabune, amavuta ndetse n’ibirungo ukoresha
Hari isabune n’ibirungo bimwe na bimwe bigabanya ubwirinzi bw’uruhu ndetse hari n’ibituma uruhu ruhora ruhehereye, bikanarinda kuzana iminkanyari. Ni byiza guhitamo isabune woga mu maso, ukurikije niba irimo moisturisers, ndetse ukanahitamo amavuta cg ibirungo byiza wajya ukoresho bitazatuma uruhu rwawe rusaza imburagihe.
6. Kwirinda kujya ku zuba ryinshi
Niba wifuza ko uruhu rwawe rudasaza imburagihe, irinde kujya ku zuba kuko burya izuba ari kimwe mu biza ku mwanya wa mbere mu bintu bitera iminkanyari ku ruhu. Mu rwego rwo kurinda uruhu rwawe gusaza imburagihe, irinde kujya ku zuba ryinshi, kuko igihe ari ryinshi cyane rishobora kukwangiriza uruhu.
7. Kwirinda guhorana stress
Gerageza kwirinda guhorana stress ndetse n’ibyayigutera byose kuko iyo ufite stress umubiri hari imisemburo usohora, igabanya imikaya y’ingirangingo ziri munsi y’uruhu. Ibi bishobora gutuma uruhu rwawe rusaza imburagihe ndetse n’iminkanyari ikaba yaza vuba ku ruhu rwawe.
Nugerageza gukurikiza gukora ibyo twavuze haruguru nta kabuza bizagufasha mu kurinda uruhu rwawe gusaza imburagihe maze ujye uhorana uruhu rwiza rumeze nk’urwabana bato.