Ubuzima

Dore ibyo wakora kugirango uruhuke neza niba ukora amasaha menshi y’ijoro

Umwe mu bahanga mu bijyanye nuko abantu basinzira witwa Jessica Vensel Rundi yavuze ko kugira imihindagurikire idahitse mu gihe umuntu aryamira bibangamira umubiri, aha yanavuze ko umuntu adakwiye gusuzugura umunaniro uko waba umeze kose ko ahubwo umuntu akwiye kuruhuka bihagije.

Yakomeje avuga ko indwara yo kubura ibitotsi ishobora gutuma umuntu arwara izindi ndwara zirimo nka Diabete, Indwara z’umutima cyangwa se indwara zo kubabara mu rwungano ngogozi.

Uretse izo ndwara kudasinzira bishobora kuguteza ibindi bibazo birimo nko kutumva neza , kurakara vuba cyangwa ukarakazwa n’ubusa, kwishora mu biyobyabwenge ndetse nandi makosa .

Dr Rundo yakomeje avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe kuba foromokazi bakoraga amasaha menshi ya n’ijoro aho abenshi babasanganye indwara ya kanseri y’ibere.

Uyu muganga yakomeje atanga inama ku bantu bafite ikibazo cyo kudasinzira neza bashobora gukurikiza kugirango niba wakoze ijoro uze kuruhuka neza bihagije ntihagire ingaruka bizakuviramo.

1.Itoze kugira isuku

Ni ngenzi kugira isuku muri gahunda z’imibero yawe muri rusange ariko ko iyo ugiye kuryama ukaryama ahantu hadasa neza bituma udasinzira neza nkuko byakagombye , avuga ko umuntu akwiye kugirira isuku ahantu aryama, akirinda ahantu hari urusaku kuko narwo rwatuma adasinzira neza nkuko bikwiye, ubundi akanashyiraho gahunda ihamye yo kuryama.

2. Jya kuryama nyuma y’akazi

Utitaye kuri gahunda zose waba ufite nyuma y’akazi k’ijoro, umuntu aba akwiye gufata igihe gihagije akabanza akaryama akaruhuka noneho akaza kujya mu zindi gahunda akangutse, akomeza avuga ko imwe mu mpamvu zituma abantu badasinzira ku manywa ari urumuri aho agira abantu inama yo kugerageza kurugabanya mu gihe bagiye kuryama kumanywa kugirango bibongerere amahirwe menshi yo gusinzira.

3. Gabanya kunywa ikawa

Nubwo abantu benshi bakunda kunywa ikawa mu gihe bafite akazi mu masaha y’ijoro aho iba igomba kuza kubafasha kudasinzira biba byiza nibura iyo umuntu arecyeye kuyinywa habura amasaha 4 ngo ajye kuryama kuko nyuma y’amasaha 4 aribwo umuntu wanyweye ikawa aba ashobora gusinzira neza.

4. Shyiraho imipaka

Umuntu akwiye gushyiraho imipaka ku bantu babana kugirango bamenye neza amasaha akorera banumve ko acyeneye gusinzira akaruhuka, Umuntu ubana n’abandi bantu benshi aba agomba kubamenyesha igihe aryamira kugirango bagerageze kwigomwa amasaha macye badasakuza kugirango asinzire neza.

ugomba kugerageza ugashyira telefone yawe mu buryo butuma haramutse hagize uguhamagara itagusakuriza ngo ukanguke ibitotsi bidashize.

5. Gana muganga niba ari ngombwa 

Mu gihe cyose byaba byanze ko usinzira haba kumanywa cyangwa n’ijoro ushobora kugana umuganga usanzwe ukuvura cyangwa ukajya ku bitaro bikwegereye kuko hari imiti yabugenewe ituma abantu batabona ibitotsi mu buryo bworoshye basinzira neza, Cyangwa akaba yaguha izindi nama wagenderaho kugirango usinzire neza utiriwe ukoresha iyo miti yo kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button