Urukundo

Dore ibigaragaza abakunzi bazavamo ababyeyi beza nyuma yo kubana

Abakundana bagaragara mu buryo butandukanye yaba mu mico yabo n’imyifatire,nyamara hari imico ibaranga,ikagaragaza ko bazavamo ababyeyi beza mu rugo rwabo,bakubaka umuryango

Urugendo rwo gushaka uwo muzarushingana mugafatanya kubaka umuryango muzima ruragora ndetse benshi barutindamo bibwira ko gufata umwanya bitegereza aribyo bizabafasha guhitamo neza, ariko imico yo ihita ibigaragaza.

Iyi witegereje imyitwarire iranga abantu bakundana biteguye kurushinga,akenshi ubona ishusho y’urugo rwabo,nubwo bidahura ijana ku rindi,ariko imyitwarire y’umuntu igaragaza icyo azavamo mu gihe kiri imbere.

Ngiyi, imwe mu myifatire igaragaza abakunzi bazavamo ababyeyi beza igihe bamaze kurushinga nk’uko bitangazwa na Lovepanky.

  1. Guhuza ibitekerezo byoroshye: Igihe abakunzi baganira bagahuza inama n’ibitekerezo mu buryo bworoshye butajemo amakimbirane,bigaragaza ko nibamara no kubana guhuza intego z’urugo bizaborohera ndetse bakabana amahoro.
  2. Kugira inshingano :Akenshi igitsinagabo bakunze kugira inshingano kandi bakiyumvamo ko ari ngombwa.Umukobwa utagira inshingano niyo yaba nto,ndetse nawe ubwe akumvako ari munshingano z’umugabo kugira amwiteho amuhe ibyo amusaba byose,bizagorana kubaka kuko umugabo azavunikana urugo wenyine.Umugore wiyumvamo ko afite inshingano yo kwita ku mugabo we,bimurinda kurarikira ibyahandi
  3. yahabwa n’abandi ahubwo akajya inama nuwo bazabana.
  4. Ukuri : Abakundana kenshi bakunze kubaho bameze nk’abacengana,bitoroshye kumenya ukuri kwa buri umwe,nyamara gusasa inzobe no kurangwa n’ukuri,bigaragaza ko igihe babanye,binyuze mu kuri bazashobora guhangana n’inzitizi zose zakwangiriza urushako rwabo.
  5. Kwirinda inzika no kubabarirana bagikosa : Iyo umuntu akomeje kubika amakosa yakorewe na mugenzi we,bigenda birema urwango gahoro gahoro,icyizere kigashira,urugo rukubakira ku ntonganya.Iyo abantu bakundana bababarirana byoroshye,bigaragaza ko ntakizahungabanya urukundo rwabo igihe bamaze kubana
  6. Gukunda gukora ku mpande zombi : Urugo rukomezwa no kugira urukundo ruhamye,ariko no kugira umutungo runaka uzashyigikira urugo rugakomera.Umutungo ntahandi uva,ahubwo uva mu gukora cyane,kandi bikaryoha iyo mukora mwembi.Umugabo ukunda gukora n’umugore ukunda gukora iyo bahuje imbaraga bagera kuri byinshi bifuza bakita no ku bazabakomokaho.

Ni byiza kwitegereza imyitwarire y’uwo muteganya kurushinga,mukamenya niba koko asa n’uwo wifuza ko muzubakana,mbere yo kubana,bizagufasha guhitamo neza no kubaka ahazaza hanyu hazima mbere y’igihe,mukazaba ababyeyi beza b’ahazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button