Dore ibitera abagore n’abakobwa kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uko Byakitabwaho
Nubwo abagore umuco wa kera wari warabagize nyirandarwemeye, akumva agomba gushimisha umugabo niyo we byaba bitamurimo, ubu si ko bikimeze kuko igikorwa cyo mu buriri gikwiye gushimisha buri wese.
Nubwo bimeze uko ariko hari impamvu zinyuranye zishobora gutuma umugore abura cyangwa agabanya ubushake bwo gukora imibonano nkuko tugiye kubibona.
1. Kugabanuka k’ubushake
Ibi ahanini biterwa n’imihindukire mu mikorere y’umubiri w’umugore. Muri yo twavuga indwara z’umutima zinyuranye, izibasira imiyoboro y’amaraso, impanuka yangiza urutirigongo, indwara z’umwijima, impyiko, kimwe n’imiti imwe n’imwe. Muri yo twavuga ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ivura hypertension, ivura stress, n’indi.
Aha twanahavuga kuba umugore ahora yigunze n’irungu, atwite se, afite abana bamutesha umutwe, umugabo umuhozaho urutoto akamuhoza ku nkeke, akazi gatuma ananirwa no guhangayika. Kuba atishimira umugabo we nk’urugero kuba afite umugabo umuca inyuma.
Gusa no Guhora akoreshwa imibonano kenshi kandi atabishaka kimwe no gufatwa ku ngufu nabyo bihindura imikorere y’umubiri we.
2. Kudashyukwa
Ibi nabyo biterwa n’impamvu zinyuranye. Kudategurwa bihagije, guhangayika, kuba mu gitsina cye humye, no kuba imitsi ijyana amaraso mu gitsina n’ibice byacyo idakora neza.
3. Kutarangiza
Akenshi nubwo umugabo ashobora kubigiramo uruhare ariko no kuba umugore adafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’imibonano, uko ikorwa cg itegurwa, kubikora byo kubura uko agira, kuba hari icyo yishinja cg ari gutinya, kuba yarafashwe ku ngufu, Kudategurwa bihagije no kuba arwaye indwara zidakira nabyo bibigiramo uruhare.
4. Imibonano ibabaza
Uburyo ikorwamo, ubunini n’uburebure bw’igitsina cy’umugabo, kuba arwaye endometriosis (indwara ifata nyababyeyi igatera kuribwa bidasanzwe), ibibyimba byo mu mura (ovarian cyst), kuba mukagatare, vaginitis na vaginismus (intinyi), bitera kubabara akora imibonano.
Ibi byose dukubiye mu bice 4 nibyo bishobora gutera umugore kubura ubushake cyangwa akagira bucye cyangwa bigatangira abishaka byageramo hagati bikamuvamo.
Bivurwa bite?
Nubwo kuvura hahita humvikana imiti, ariko hari n’ibindi byakorwa mbere yo gufata imiti.
Nyuma yo kumenya icyaguteye kubura ubushake, hifashishwa bumwe cyangwa bwinshi mu buryo bukurikira.
1. Kwigisha
Aha umugore ahabwa amasomo, ajyanye n’imikorere y’umubiri we, imikorere y’igitsina n’ uko umuntu yitegura akanakora imibonano. Ibi bishobora gukorwa n’umuganga cyangwa undi wese umugore yizeye ariko ubisobanukiwe
Aha harimo gusoma ibitabo bivuga ku mibonano, kureba video zijyanye n’imibonano, kuganira ku bijyanye n’imibonano kenshi haba kuri téléphone, mu matsinda y’urungano cyangwa gukurikira ibiganiro kuri radio na television bivuga ku mikorerwe y’imibonano. Hazamo no gukina n’umugabo basomana, amukorakora ahatera ubushake (amabere, rugongo, mu musatsi, mu matwi n’ahandi)
3. Imyitozo
Iyi ni imyitozo umugore akora ari wenyine cyangwa n’umugabo cyangwa urungano yo kumenyera position zinyuranye, gutera urwenya rurimo iby’imibonano akabyigana.
4. Ibikorwa biruhura
Ibi ntibiba bigamije gushyukwa ariko bituma umubiri uruhuka kandi ugakora neza. Twavuga gukorerwa massage n’umugabo, akayikora atuje buhoro buhoro anamuganiriza utugambo turyoshye.
5. Kugerageza gukora position itababaza
Kimwe no kwifashishwa kw’imiti yoroshya mu gitsina yabigenewe. Aha twavuga nka K-Y gel, ibi iyo ntacyo bitanze niho hitabazwa imirire cyangwa imiti inyuranye.Sildenafil (izwi nka Viagra) ubu nayo byagaragayeko abagore bayikoresha ibafasha nk’uko ifasha abagabo.
Flibanserin nayo ni umuti uva mu bimera ufasha abagore kugira ubushake.Indi miti twavuga inyuranye harimo: umwenya, tangawizi, urusenda, imizi ya ashwagandha, imizi ya maca, muira puama, shokola z’umukara, avena sativa, catuaba, daniana, suma (imizi yayo), tribulus terrestris, na tongkat Ali.
Iyi ishobora kuboneka ari umwimerere, ifu ushyira mu mazi cyangwa ibinini bipfundikiye.