Urukundo
Trending

Dore ibizabereka ko muri mu rukundo rwa nyarwo wowe n’umukunzi wawe

Muraho neza bakunzi ba Umuragemedia, uyu twabakusanirije bimwe mu bintu by’ingenzi bishobora ku kwereka ko urukundo urimo ari rwiza kandi mu by’ukuri wanahisemo neza uwo muri kumwe muri urwo rukundo.

1. Reba niba mwizerana.

Ntibihagije kuba wizera uwo ukunda ahubwo bisaba ko ureba niba nawe akwizera kuko ni inkingi ikomeye urukundo rwubakiraho. Urugero rw’icyizere mugirirana mu rukundo rwanyu ni rwo rubereka uko urwo rukundo murimo ruzarangira. Iyo hatabayeho kwizerana mu rukundo byanze bikunze muratandukana.

2. Muraganira mugahana amakuru.

Kuganira bifite akamaro kanini mu rukundo kuko iyo mudahana amakuru urukundo rwanyu rucikamo ibice bidatinze. Niba uri kumwe n’umuntu ukunda by’ukuri, uba ugomba kumva no guha agaciro ibyo akubwira, iyo umaze kumva nawe uravuga kandi ukanatanga ibitekerezo ku byo wumvise.

Iyo uganira n’umukunzi wawe ugomba kwisanzura, ukumva utekanye kandi ukizera ibyo muri kuganira. Uba ugomba kumwegera igihe habaye ikibazo mukakiganiraho kandi ntutinye kumuha igitekerezo gishya. Niba rero ubona iyi ndangagaciro umukunzi wawe ayifite, ni kimwe mu bigaragaza ko yakuremewe.

3. Buri wese abera undi inyangamugayo.

Ubunyangamugayo nabwo ni intwaro ikomeye yubakirwaho urukundo. Abakundana bagomba kuba indakemwa bidashingiye ku hahise habo ahubwo hitawe cyane ku byiyumviro byabo no ku mpungenge zabo. Ni byiza ko mufungurirana imitima mukabwizanya ukuri.

4. Mushyira hamwe

Mu rukundo habamo guhuza no kudahuza. Uburyo mushyira hamwe mu gukemura ibyo bintu bitandukanye muhura nabyo ni bwo bubereka niba koko mukwiranye cyangwa mutazashobokana.

Urukundo ruzima, ruzashoboka ni rumwe abakundana bose birekura mu guhangana n’ibitagenda neza, no kwishimira ibyagenze neza.

Ntabwo igihe cyose muzisanga mwakunze ibintu bimwe, siko muzakora ibyo mwisangamo ku rwego rumwe. Uko muzabana nabyo ni cyo kizabaha ishusho y’uko mukwiranye cyangwa mudakwiranye.

5. Ntimutinya kwerekana urukundo rwanyu

Urukundo rugaragazwa mu buryo butandukanye kuva ku bworoheje mubwirana ijambo ndagukunda kugera no ku bindi bikorwa mukorerana. Biranashoboka ko wagira akazi kenshi ukibagirwa kugira icyo umubwira cyangwa kumenya amakuru ye.

Abakundana bakoresha imbaraga zose mu kubasha kumva no kumenya ibyo mugenzi we yiriwemo bigatuma yumva amerewe neza kuko wamweretse ko umwitayeho. Uburyo bworoshye bwo kwereka uwo ukunda ko umwitayeho ni ukumwuzuza utamuryarya.

6. Mufatanya mu iterambere rya buri umwe.

Niba umukunzi wawe ari guhangana n’impinduka mu kazi, mube iruhande, niba ari guhangana no kugira ingeso runaka ashaka kwiyambura, mube hafi. Biba bibabaje igihe uwo ukunda ubona ntacyo yitayeho ku bibazo bwite uri kunyuramo.

Mu rukundo ufata ibyo mugenzi wawe agezeho nk’aho ari ibyawe ubwawe. Umukunzi w’ukuri ntaguca intege ahubwo arakunganira, niba ubona uwo ushaka kuzabana nawe atari uko ameze menya ko atari uwawe.

7. Muhana igihe mugahana n’umutuzo.

Uko waba uhuze kose, urukundo rwawe rugomba kuguma kuba ingenzi mu buzima bwawe. Kumarana igihe runaka n’umukunzi wawe bishobora kukubera nk’umutwaro ariko biba byiza kureba imbere.

Gusa nanone kumarana igihe kinini bishobora gutuma mwumva murambiranye vuba. Ni byiza ko munyuzamo mugahana n’akanya buri wese akaba yisanzuye ukwe akagira n’agahe ko kwitekerezaho.

8. Mubana mu bihe byiza n’ibibi.

Umukunzi w’ukuri aba hafi yawe haba mu bibi no mu byiza. Ni igihe kiza cyo kumenya uko umuntu yiyumva igihe muri kunyura mu bihe bitoroshye. Niba ubona umuntu akwihunza igihe uri mu kabazo koroheje bihite binakwereka ko mu bikomeye atazakuguma hafi.

Niba rero ubona atari uwawe bitewe n’uko akwigaragariza muri byinshi bitandukanye birimo n’ibi twakomojeho, menya ko atari we wawe, ntiwamuremewe cyangwa ntiyakuremewe. Fata umwanzuro amazi atararenga inkombe ngo ubure aho ugarurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button