Dore ibyafasha abakundana gukomeza kugira umubano mwiza
Ese waba ufite umukunzi cyangwa warubatse urugo? Nibyiza ko umenya bimwe mu byabafasha gukomeza kubaka umubano mwiza hagati yawe n’uwo mukundana cyangwa umukunzi wawe.
Hari igihe abantu bakundana bagera mu bihe bitari byiza, ugasanga barahora mu ntonganya za buri kanya, mbese hahandi izo ntonganya zishobora kuba zavamo gutandukana.
Kugirango umubano wanyu urusheho kuba mwiza cyane hari ibyo muba mugomba kwitaho, niyo mpamvu twabateguriye bimwe mubyo mwakora maze bigafasha umubano wanyu kurushaho kuba mwiza cyane.
Ibyafasha kubaka umubano mwiza:
1.Gukemura ibibazo vuba mu gihe hari ikitagenda neza
Hagati y’abantu bakundana ntihashobora kuburamo ibibazo, ariko mu gihe hari ibitagenda neza mu mubano wanyu, mugerageze kubikemura vuba, kuko mutinze bishobora kuba byanavamo gutandukana.
2.Guhana icyubahiro ndetse n’agaciro gakwiriye
Niba ukundana n’umuntu, gerageza kumuha agaciro ndetse umwubahe nkuko bikwiye, ikindi umwubahishe mu bandi ,ibyo byose bizatuma umukunzi wawe abonako akunzwe cyane ndetse bibafashe gukomeza kugira umubano mwiza cyane kurushaho.
3.Kwishimisha nk’abakundana
Kwishimisha hagati y’abakundana, ni kimwe mu bintu bituma umubano w’abakundana urushaho kuba mwiza cyane, niyo mpamvu niba ushaka ko umubano wawe n’umukunzi wawe uramba, kora ibishoboka byose habeho kwishimisha, musohokane, mutemberane ahantu heza, cyangwa mukore ikindi kintu cyatuma mwembi muruhuka mu mutwe ndetse mwumve mwishimye.
4. Mugerageze gukoranaho
Burya bijya byiza gukoranaho hagati y’abakundana, kuko bifasha imibiri yanyu kurekura ibyiyumviro , gerageza gukora mu misatsi ya mugenzi wawe, umufate mu kiganza, kumukora mu misaya n’ibindi, ibi byose bizabasha gutuma umubano wanyu urushaho kuba mwiza cyane.
5. Irinde guhora ubona mugenzi wawe nk’umunyamafuti
Gukosa bibaho cyane ku bakundana,hari ubwo mugenzi wawe akora ikosa ndetse ubutaha nabwo akaba yakora irindi, gusa ntabwo ari byiza guhora ubona amakosa kuri mugenzi wawe gusa kuko nubwo hari amakosa yakoze ariko hari n’ibyiza yakoze, ibi bizatuma muhorana ibyishimo hagati yanyu ndetse bitume n’umubano wanyu urushaho kuramba.
6.Gerageza kuvugana ijwi rituje
Mu rukundo rwa babiri ntihashobora kuburamo intonganya , ariko niba ukunda gucika intege no kurakara ndetse no kurambirwa buri munsi, gerageza ubigabanye kuko bishobora gukurura umwuka utari mwiza mu mubano wanyu.
Mu gihe ubwiye umukunzi wawe nabi, gerageza kumenya uko witwara nibiba ngombwa umusabe n’imbabazi.
Nshuti yanjye niba wifuzako umubano waww m’umukunzi wawe ukomera ndetse ukazaramba, gerageza gukurikiza biriya bintu twavuze haruguru, ndizera neza ko bizabafasha mu mubano wanyu ntakabuza.