Ubuzima

Dore ibyo wakora niba wifuza kugira amenyo mazima kandi meza

Amenyo, akenshi iyo havuzwe uburwayi bwayo humvikana kuba yaracukutse cyangwa yaramunzwe, mbese akeneye kuba yakurwa cyangwa yahomwa. Nyamara uko kwangirika kwayo si ibintu biba mu mwanya umwe ahubwo ni ibintu bigenda gahoro gahoro.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiranga uko amenyo agenda yangirika, nuko wabyirinda

Mu kanwa kacu huzuyemo bagiteri ibihumbi n’ibihumbi. Uzisanga ku menyo, ku ishinya ku rurimi n’ahandi hanyuranye mu kanwa. Izo bagiiteri zifite akamaro nyamara hari igihe ziba mbi zikaba ari zo zigira uruhare mu kwangirika kw’amenyo yacu.

Kwangirika biterwa nuko zimwe muri izo bagiteri zikoresha isukari iri mu byo turya nuko zigahinduramo aside. Uko iminsi igenda yisunika niko iyo aside igenda yangiza icukura amenyo. 

Buri munsi mu kanwa kacu hahora ikimeze nk’intambara.

Ku ruhande rumwe tuhasanga bagiteri zibumbiye ku ryinyo zivanga n’amasukari ava mu byo twariye cyangwa twanyoye, cyane cyane ibinyobwa n’ibiribwa biryohereye (bombo, amata, biscuit, chocolate, soda, ice cream, imitobe, n’ibyo kurya) nuko uko izo bagiteri zivanga na ya masukari agahindukamo aside ariyo igenda yangiza iryinyo buhoro buhoro uhereye ku gahu karyo k’inyuma (enamel).

Ku rundi ruhande tuhasanga imyunyungugu iba iri mu kanwa kacu, mu macandwe (cyane cyane calcium na phosphate) ukongeraho fluoride iba iri mu miti dukoresha twoza amenyo. Uru ruvange rutuma ka gahu gatwikiriye iryinyo kongera kwisana nyuma y’intambara yatewe na aside.

Buri munsi ibi bihoraho, habaho kwangirika no kongera kwisana.

Nkuko tubibonye, buri munsi rigenda ritakaza imyunyungugu ari nako rigenda ryangirika, ariko uko uyoza, arisana. Nyamara iyo aside zigenda ziba nyinshi, nko mu gihe ukunda gukoresha ibintu birimo amasukari cyane kandi ntuyoze ku buryo buhoraho kandi neza, iryinyo rigenda ryangirika buhoro buhoro kuko aside zirusha ingufu ubwirinzi bwo ku menyo. Ubibonera ku muzi w’iryinyo n’aho riherera hatangira kugenda haba umweru cyane.

Kugeza aha, bishobora gukosorwa ndetse iryinyo ntiryangirike burundu. Agahu k’iryinyo ubwako gashobora kugenda kisana gakoresheje imyunyungugu iri mu macandwe yivanga na fluoride iva mu miti y’amenyo ukoresha uyoza, cyangwa ahandi hashoboka kuko hari n’ibinini bya fluoride.

Gusa iyo bitagenze gutyo iryinyo rirushaho kugenda ryangirika, rigatangira kwicukura. Akenshi umwanzuro ukaba kurikuramo cyangwa kurihoma.

Ni gute wafasha amenyo guhangana agatsinda izo aside ziyangiza?

Koresha fluoride

Fluoride ni umunyungugu urinda amenyo yawe gucukuka no kwangirika. Uyu muti ufite ubushobozi bwo guhagarika no kuvura kwangirika kwayo hakiri kare.

Icyo imara

  • Irinda ko hari umunyungugu utakara kandi igafasha gusimbura ibyagiye
  • Igabanya ingufu za bagiteri zo mu kanwa zo gukora aside

Iyi fluoride ikaba iboneka mu miti inyuranye ikoreshwa mu koza amenyo

Imiti myinshi y’amenyo iriho kandi si ko yose twahamya ko yujuje ingano ya fluoride iba ikenewe mu koza amenyo. Ni ahawe ho kwirebera iyujuje ibisabwa.

Igipimo cya fluoride kiri muri buri muti kiba cyanditseho kikaba kibarwa mu gipimo cya ppm (parts per millions).  Gusa hari n’aho bandikaho igipimo muri garama za fluoride muri 100g z’umuti.

Imiti y’amenyo ifite igipimo kiri hagati ya 1350 na 1500ppm niyo myiza kandi ifite ubushobozi bwo guhangana na za bagiteri zangiza amenyo. gusa iyo bibaye kuvura, iki gipimo gishobora no kugera kuri 5000ppm.

Gusa ku bana bari munsi y’imyaka 3 ukoresha ifite igipimo kiri munsi ya 1000ppm, abari hagati ya 3 na 6 bagakoresha ifite hagati ya 1000 na 1350 naho abafite hejuru yayo bakoresha iyo twavuze haruguru.

Ni byiza koza amenyo hashize byibuze iminota 5 nyuma yo kurya, kuko hari intungamubiri iryinyo riba rigomba gukura mu biryo byarigiyeho.

koza ngo ubivange kuko yakangiza ya fluoride. Ahubwo ushobora kujya uyisimburanya, ukaba wayikoresha nyuma y’ifunguro rya ku manywa, yonyine, noneho ugakoresha umuti w’amenyo mu gitondo na nijoro.

Ibyo ukwiye kwitaho

  1. Gabanya utuntu urya hagati y’amafunguro. Utwo ni nka biscuit, ubunyobwa, igi, kuko kuturya, (ntuba uri buhite woza amenyo) byongera aside
  2. Chocolate, bombo, soda n’ibindi biryohereye, jya ubikoresha mu gihe ari ngombwa nko mu minsi mikuru gusa, nabwo nyuma uhite woza amenyo
  3. Ibuka koza amenyo byibura 2 ku munsi
  4. Koresha uburoso bw’amenyo bwiza kandi nturenze amezi 3 ukibukoresha
  5. Mbere yo kugura umuti wo koza amenyo reba niba udafitemo fluoride nkeya cyangwa nyinshi kuko n’inyinshi si nziza
  6. Mu gihe bishoboka isuzumishe byibuze 2 mu mwaka ku muganga w’amenyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button