Urukundo

Dore uburyo abagabo bagaragaza urukundo ku bo bashakanye

Abagabo bagira uburyo bwabo bwo gutetesha abagore babo kandi bakabikora neza cyane. Umugore ufite umugabo umwitaho niwe ugira urugo rwiza kandi rwishimye.

NI UBUHE BURYO UMUGABO YEREKA URUKUNDO UWO BASHAKANYE MU BIKORWA ?

  1. Amuba hafi by’imbona nkubone

Iteka abagabo berekana urukundo bari kumwe n’abo bakundana imbona nkubone. Umugabo akunda kuba hafi y’uwo yihebeye kandi akabikora mu gihe cya nyacyo.

2.Gutanga impano

Umugore ukunzwe yakira impano za hato na hato zivuye ku mugabo we. Izi mpano ziza umugore atabizi ariko zikaba ari izo kumwereka ko amukunda atabivuze.

Ntabwo ari ngombwa ko buri gihe impano iba ifatika dore ko akenshi abagabo batanga impano yo kwita ku bo bashakanye gusa.

3.Kugusekera nyuma yo kugusoma

Umugabo usekera umugore we nyuma yo kumusoma aba amuhaye impano nziza cyane, kandi ubu nabwo ni uburyo abagabo bakoresha bari gutanga impano ku bo bashakanye no kubagaragariza ko babakunda cyane.

5.Kutaguma arakaye mu gihe hari ukuntu yamukosereje

Umugabo ugukunda ntabwo akurakarira igihe kirekire  ibi nabyo bifatwa nk’impano idasanzwe n’uburyo bwo kukwereka ko agukunda.

Mu rukundo rwanyu muzagira utuntu mutumvikanaho, murakaranye mwembi munagire ibyo mutumvikanaho, umugabo ugukunda ntabwo azamarana igihe umujinya.

6.Amarana igihe nawe

Uyu mugabo uzamenya ko muri inshuti kandi ko agukunda bitewe n’uburyo akuba hafi cyane ndetse akanakubaha.

Urukundo ni ikintu gicanga benshi ariko uburyo rwerekanwa byo ntabwo bigoranye kubibona. Urukundo ni inzira nziza inyurwamo n’abashaka kwishima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button