Ubuzima

Dore uburyo bwagufasha kwirinda Indwara ya Angine

Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi.

Mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri. Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo.

Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara. Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3.

Ibyagufasha kwirinda Angine:

Byaragaragaye ko akenshi zikara mu gihe cy’ubukonje kuruta mu gihe cy’ubushyuhe. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ngo wirinde.

• Ifubike bihagije cyane cyane mu gihe cy’ ubukonje no mu gihe cya nimugoroba.
• Kuvuga usakuza no kwikokomora byirinde cyane kuko byangiza inyama zo mu muhogo
• Irinde kunywa ibintu bikonje.
• Hagarika kunywa itabi burundu.
• Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza ufungure amadirishya mu nzu hinjire umwuka n’umuyaga.
• gerageza kunywa ibintu bishyushye kandi birimo ubuki niba wabubona hafi.
• Mu gihe uri kumva mu mihogo hari guhinduka, nywa tisane; uru ni uruvange rwa romari, teyi, umwenya n’ umucyayicyayi indimu n’ibindi, ushyiremo ubuki.
• Shaka ibumba ry’ icyatsi uritobe mu mazi meza, ushire ku gitambaro uzingurize mu ijosi bimareho iminota 10.
• Ryama uruhuke bihagije kandi wirinde stress muri wowe.
Izi nama nuzikurikiza bizakugabanyiriza kuba warwara iyi ndwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button