Ubuzima

Dore Uko wakita kuri nyababyeyi ntipfe kuzahazwa n’indwara zirimo kanseri

Nyababyeyi ni igice kiba mu mugore, ndetse ni ho umwana akurira kugeza avutse, kandi iyo ititaweho ihura n’ibibazo biremereye birimo gufatwa na kanseri, cyangwa umuntu akaba yabura amahirwe yo kubyara abana.

Nyababyeyi ni kimwe mu bice by’ingenzi ku gitsinagore, ndetse iyo yangiritse cyangwa ntiyitabweho, bamwe bagenda batakaza amahirwe yo kuzabyara kuko iki gice ni cyo kibigiramo uruhare.

Benshi bagera mu mihango bagahura n’uburibwe budasanzwe bigatuma bafata umwanzuro wo kunywa cyangwa kurya ibintu bibangiriza kuko batekereza ko bibagabanyiriza uburibwe mu nda zabo, nyamara byakwangiriza nyababyeyi bakazahura n’ikibazo cyo gutinda kubyara cyagwa bamwe ntibabyare.

Abakobwa bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bamara gutwita bagakuramo inda rwihishwa, bityo bakaba bakwangiza bimwe mu bice bifite aho bihuriye n’imyororokere birimo na nyababyeyi.

Hari ibintu byinshi bishobora gutera nyababyeyi yawe kudakora neza ndetse bikaba byakwangiza utabizi, nk’uko Fertility Institute ibitangaza. Bavuga ko izi nama zikurikira zagufasha kugira nyababyeyi nzima kandi ikora neza:

  1. Kurya indyo yuzuye

Nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Obstetrics na Gynecology bubitangaza, kurya inyama zitukura kenshi ku bagore, bishobora gukuba kabiri ibyago byo kwandura ikitwa “fibroid”cyangwa kanseri ya nyababyeyi, mu gihe kurya imboga nyinshi bigabanya ibyago byo kuzirwara ku kigero cya 50%.

Kurya neza ku mugore ni ngombwa,nubwo abagore benshi barya nabi mu buryo bita ko barya neza, yaba kurya ibyo babonye byose biribwa, kutarira igihe bakaba bagira n’umubyibuho ukabije, ndetse ibyo bikongera indwara zifata nyababyeyi.

Kurya neza k’umugore ni igihe arya indyo yuzuye, akarya ku gihe ndetse agatekereza neza. Imboga zirimo izitwa broccoli, cauliflower, karoti mbisi n’izindi zigira uruhare rwo kugabanya umusemburo ukabije wa Estrogene.

Nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Fertility ndetse na Sterility bubitangaza, abagore barya miligarama 500 za cafeyine buri munsi (bihwanye n’ibikombe bine kugeza kuri bitanu by’ikawa) kandi bitanga 70% ya estrogene mu mubiri.

Uyu musemburo wa Estrogen ni ingenzi ku buzima bwa muntu,akarusho ufasha abagore mu bice by’umubiri bitandukanye birimo kurema amashereka igihe umugore atwite, gukomeza amagufa ye,gutemera neza kw’amaraso, ariko iyo ubaye mwishi wangiza byinshi mu mubiri.

  1. Imyitozo ngororamubiri ihoraho

Ubushakashatsi bwakozwe na  American Journal of Epidemiology  bwerekanye ko gukora imyitozo ngororramubiri ihoraho bifasha nyababyeyi gukora neza, ndetse n’igihe umwana ari munda agakura neza,gusa bitewe n’igihe umwana amaze mu nda umugore agakora imyitozo imworoheye.

Ku bakobwa bakiri bato cyangwa batarasama,basabwa gukora imyitozo ngororamubiri kuko ifasha umubiri gukora neza no mu gihe cy’imihango ikaza kuri gahunda yagenwe, na nyababyeyi yabo ikaba irinzwe.

  1. Ingeso yo kunywa itabi 

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko kunywa itabi uretse kwangiriza ibihaha cyangwa imyanya y’ubuhumekero, ahubwo byangiriza na nyababyeyi cyangwa umwana utwite, igihe ubikoresheje.

Nyababyeyi ikwiye kurindwa nk’uko umwana arindwa, ikabungwabungwa nk’urugingo rw’agaciro ku mugore kuko iyo rwamaze kwangirika biragora kurusana.

Nyababyeyi igenda yangirika ikaba yazamo n’ibibyimba cyangwa n’izindi ngingo zigafatwa n’indwara bitewe no kutamenya kuyitaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button