Urukundo

Ese byigenze gute ko mfite impungenge? Mungire inama ndabasabye

Hari umusore wifuza ko yagirwa inama mu bijyanye n’urukundo arimo kuribu gusa yifuje ko amazina ye atamenyekana.

Muraho neza mwese , Ndi umusore wimyaka 27 nkaba nkora akazi ko murugo.

Ikinteye kubandikira mfite umukobwa dukundana ariko ntazi akazi nkora , twamenyaniye Kuri Facebook Mubwira ko nkora muri bank namwe abasore baba bari gutereta murabizi ukuntu twirarira, twaje kugera aho dukundana mbona nimubwira ko nkora akazi ko murugo azahita anyanga ndamwihorera.

Mu bigaragara n’umukobwa mwiza , none nashakaga ko mwangira inama nkomeze mwihorere kugeza tubanye? ese nageraho akabimenya ntarabimubwiye kare byo bizagenda gute?.

Ikindi mfitiye ubwoba nuko ndamutse mbimubwiye agahita anyanga numva kubyakira ntabishobora kuko ndamukunda Cyane nimumfashe rwose mu ngire inama kuko ndumva binteye ikibazo gikomeye kubana nawe naramuhishe akazi nkora.

Mbaye mbashimiye mwese abasomyi Kandi nizeyeko inama muzangira zizamfasha kumenya icyo nakora murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button