Ese nawe wibaza niba koko ibi byashoboka? Isomere ubu buhamya bugufi wiyumvire:
Nitwa Habiyaremye Olivier, mvuka muri Ruhondo . Nkimara kuvuka, data na mama bahise batandukana, mama anjugunya kwa nyogokuru, nyogokuru akajya anjyana gusaba mu isoko no mu bapadiri bari batuye hafi y’iwacu. Icyo gihe nacuramye umusatsi, ndwara bwaki, amatama arabyimba.
Bimaze gukomera, nyogokuru yanjyanaga mu bapadiri bakampa ibijumba, imboga z’ibyatsi, indagara zisekuye n’igikoma.
Maze imyaka umunani imfashanyo irahagarara nyogokuru ahita anshakira akazi ko kuragira intama kuri Mukungwa bakampemba amafaranga Magana inani y’amanyarwanda (800frw). Nyuma y’amezi atanu nkora ako kazi bampembye umwana w’intama.
Nyuma y’igihe gito marume yibye ibigori bamuca amafaranga 2,500frw, babuze icyo bishyura bagurisha wa mwana w’intama wanjye. Naje kubona akandi kazi ko kuragira ingurube bampemba ikibwana cy’ingurube. Kubera impamvu z’ubukene cyananiye kucyitaho kirasonza, kirwara n’amavunja nkuko nanjye nari nyarwaye nyuma kiza gupfa.
Hagati aho, umuturanyi yambwiye ko yamboneye akazi ko kuragira inka i Gitarama mbura itike mpita niba urukwavu rwa nyogokuru ndugurisha 450frw. Muri ayo mafaranga naguriyemo icupa ry’urwagwa uwari unjyanye kuri ako kazi, asigaye nyagira itike. Twagiye mu modoka ipakiye imizigo yo mu bwoko bwa dayihatsu (DAIHATSU). Yatugejeje ahitwa ku Rugarika.
Aho ku Rugarika, nabonye akazi ku mugabo witwa Butare Bernard nkajya mpembwa 1,500Frw ku kwezi. Nyuma y’aho narahavuye njya gukora akazi k’ubuzamu i Kigali. Icyo gihe nibwo nagiye mu giterane cy’ivugabutumwa mvayo nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye. Kuva icyo gihe natangiye gusenga, Imana ikajya ivugana nanjye.
Muri icyo gihe nkomeje gusenga Imana yambwiye ko izangirira neza kandi ko izankoresha ahantu hatandukanye. Naje kuva mu kazi k’ubuzamu ntangira gukora umurimo w’ivuga-butumwa bwiza. Imana yampaye agaciro gakomeye, nagiye mu ivugabutumwa muri Afurika y’epfo ndetse n’i Arusha muri Tanzaniya. Ubu mfite inzu n’imodoka byanjye bwite.
Nyuma nagiye gusura nyogokuru musaba imbabazi mwishyura na rwa rukwavu nari naramwibye, mugurira inka mwubakira n’ikiraro cyayo. Ndashima Imana ko nyogokuru atagisaba, ubu afite ibyo kurya bimuhagije.
Imana yangiriye neza nawe yakugirira neza, nuyubaha izagutabara nkuko yantabaye. Nimumfashe gushima iyo Mana ni ukuri narayibonye nta habi itabasha kukuvana. Iratangaje!