Udushya

Ese wari uziko ku isi ibintu bintu bikurikira biba bibaye mu munota 1

Umunota umwe urimo amasegonda 60. Birashoboka cyane ko iyo ubyumvise wumva ari akantu gato cyane ntakintu cyaba kibayemo ariko siko bimeze kuko hirya no hino ku isi haba habaye ibikorwa byinshi umuntu atapfa kwiyumvisha ndetse n’impinduka nyinshi zitandukanye.

Ibi ni bimwe mu bintu biba bibaye ku isi mu gihe kingana n’umunota umwe:

1. Abana 250 baba bamaze kuvuka, muri bo 113 bavukira mu bukene bukomeye,15 bavukana uburwayi

2. Kumpuzandengo, Umuryango umwe muri Amerika uba winjije amadorali angana na 0.096 mu gihe ku isi yose umuryango wose uba winjije agera kuri 0.013. ariko abaherwe nka Oprah Winfrey abayinjije amadorali agera kuri 523 naho Jeff Bezoss aba yinjije agera ku bihumbi 25,694 by’amadolari.

3. Abantu 83,300 baba bakoze imibonanompuzabitsina mu gihe kimwe cya kane cy’Abanyamerika bakora imibonano mpuzabitsina ku munsi.

4. Umutima w’umuntu umwe uba uteye hagati y’inshuro 60 n’100 bitewe n’uko bigenda bitanduka uko uva ku muntu ujya ku wundi

5. Uruganda rwa Apple ruba rwinjije amadolari agera ku $70,466 naho Samsung ikaba yinjije agera ku bihumbi $54,368

6. Amaraso aba azengurutse umubiri wawe inshuro ebyiri

7. Ubutumwa miliyoni 204 buba bwoherejwe hakoreshejwe Email

8. Imitingito 4 cyangwa iyisumbuyeho iba ibaye mu bice bitandukanye by’isi

9. Ibiryo bigera kuri kilogram miliyoni 5.5 biba biriwe ari nako ibigera kuri kilogram miliyoni 2.5 biba bimenywe

10. Imyanda ingana na kilogram ibihumbi 450 iba imenywe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

11. Ibiti bigera ku 28,500 biba bitemwe ku isi yose

12. Buri muntu aba ahumbije amaso hagati y’inshuro 15 na 20

13. Abantu 144 baba bimukiye mu nzu nshya

14. Websites 204 ziba zimaze kuremwa cyangwa gushingwa

15. Abantu 4000 baba bamaze guhaha ku rubuga rwa Amazon

16. Ubutumwa miliyoni 29 buba bumaze guhererekanywa kuri WhatsApp

17. Amafoto miliyoni imwe aba amaze guhererekanywa kuri WhatsApp

18. Video zifite amasaha 100 ziba zishyizwe ku rubuga rwa Youtube

19 Abantu miliyoni 3.8 baba bashatse ibintu bitandukanye kuri Google.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button